Umunyanigeria Johnny Drille azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Umuhanzi wo muri Nigeria Johnny Drille ategerejwe mu Mujyi wa Kigali aho azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza ukwezi kwa Nzeri 2019.

Drille yatumiwe i Kigali aho azataramira ku wa 27 Nzeri 2019 nyuma y’ubusabe bw’abantu benshi bagaragaje ko bifuza gutaramana na we.

Johnny Drille ubusanzwe witwa John Ighodaro ni umuririmbyi w’imyaka 29, akunzwe n’abantu benshi kubera umwihariko w’ijwi rye n’injyana ituje aririmba.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Wait For Me” yatangiriyeho, “Rome & Juliette” yamwubakiye izina ku ruhando mpuzamahanga, “Halleluya” yakoranye na Simi n’izindi nyinshi.

Umuhanzi Drille abarizwa mu nzu ya Mavin Records iyoborwa na Producer Don Jazzy, ikaba yarazamuriye izina abahanzi barimo Tiwa Savage uri mu bagore bakunzwe muri Afurika.

Kigali Jazz Junction uyu muhanzi yatumiwemo ni ibitaramo ngarukakwezi bitumirwamo abahanzi b’abanyamahaga bafite abakunzi benshi mu Rwanda. Ni abahanzi baba bafite umwihariko wo kuririmba mu buryo bw’umwimerere.

Nkuko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa RG Consult badutangarije ko batumiye Johhny Drille nyuma yo kwakira ubusabe bw’abakunzi ba Kigali Jazz Junction bakomeje kugenda batanga  ibitekerezo byabo ku bahanzi benshi bifuzaga ariko bakaba barabonye ubusabe bwa Benshi bwarasabaga Johnny Drille.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *