Umunyarwandakazi Judith Heard wari warabuzwe na Polisi ya Uganda yatawe muri yombi

Umunyamideli ukomeye muri Uganda, Judith Kantengwa uzwi nka Judith Heard yingingiye Polisi ya Kampala kumuha imbabazi ku bw’amafoto y’ubwambure bwe yasohotse muri Gicurasi bigateza impagarara mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Judith Heard ni Umunyarwandakazi uzwi mu kwerekana imideli, yubatse izina muri Uganda. Ni umubyeyi w’abana barimo umwe yafashe akiyemeza kumurera ndetse n’impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard unamwongerera imbaraga mu bikorwa bye byo kumurika no guhanga imideli.

Yasabye inzego zishinzwe umutekano kumubabarira nyuma y’aho zimutaye muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Nyakanga 2018, afatiwe ahegeranye na City Square muri Kampala, ngo asobanure impamvu yatumye yanga kwitaba impapuro zimuhamagaza ngo yisobanure inshuro ebyiri.

Chimp Reports yatangaje ko Judith Heard yisobanuye mu nyandiko mu bugenzacyaha ku bw’ayo mafoto ye. Iki kinyamakuru cyavuze ko yahise asaba imbabazi polisi avuga ko yafashwe n’uwari umukunzi we ku bw’impamvu zijyanye n’umushinga w’akazi ubwo yari akiri umunyamideli ndetse ngo ntabwo bateganyaga kuba bayasohora na rimwe.

Heard yavuze ko impamvu atitabye mbere ubwo polisi yamuhamagazaga inshuro ebyiri ari ukubera yari ari hanze y’igihugu mu Burayi yitabiriye ibikorwa bijyanye n’akazi ko kumurika imideli asanzwe akora.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yari yavuze ko yahamagaje Judith Heard inshuro ebyiri ariko akananirwa kuyitaba. Iperereza ku mafoto y’ubwambure y’uyu mugore ryafunguwe mu kwezi kwa Kamena.

Ibyo uyu munyamideli yatangaje akemera gusaba imbabazi byatunguye benshi kuko mbere agihamagazwa na polisi yari yatsembye avuga ko abantu bababazwa n’ahashize he bazatakaza umwanya abandi bari mu bikorwa by’iterambere.

Uyu munyamideli byitezwe ko na we azagaragara mu rukiko nyuma yo gusubiza ibibazo mu iperereza ari gukorwaho.

Heard ari ku rutonde rw’abagomba kubazwa iby’amashusho y’urukozasoni yabo yasakajwe muri Uganda barimo na Sheila Patience uzwi nka Don Zella; rwiyemezamirimo witwa Jack Pemba; Zari Hassan; Desire Luzinda n’uwiyita Bad Black.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *