Umupilote witwa Myat Moe Aung yakoze amateka agusha indege amapine yanze gufunguka

Muri Myanmar umupilote witwa Myat Moe Aung yafashwe nk’intwari nyuma yo kugusha  indege yari atwaye adakoresheje amapine yayo y’imbere yari yanze gufunguka.

Iyi ndege yavaga mu Mujyi wa Yangon, yerekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Mandalay aho yaguye ku Cyumweru mu buryo budasanzwe.

Umupilote w’indege yo mu bwoko bwa Embraer 190 yashimwe uko yururukije indege yarimo abagenzi 89 ariko ntihagira n’umwe ukomereka.

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Ingendo zo mu Kirere muri Myanmar bwatangaje ko Myat Moe Aung yazengurutse ikibuga cy’indege inshuro ebyiri, ategereje guhabwa amakuru ko amapine yamanutse.

Iryo tangazo rivuga ko yahise agerageza ubundi buryo bwo kwitabara ndetse agabanya mazutu mu koroshya uburemere bw’indege.

Amashusho yafashwe agaragaza indege iri kugwa ikoresheje amapine yayo mbere yo gukoza ikizuru cyayo hasi; aho yagenze amasegonda 25 mbere yo guhagarara.

Minisitiri w’Ubwikorezi muri Myanmar, Win Khant, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko “Umupilote yakoze akazi gakomeye.’’

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *