Umuraperi Kanye West yahinduye amazina yiyita ye

Umuraperi Kanye Omari West uzwi nka Kanye West mu muziki kuri ubu yatangaje ko yahinduye amazina aho kuri ubu agiye kujya yitwa Ye. Aho ngo iri zina yarihinduye mbere yuko amurika album ye hanze yise Yandhi.

West aheruka kuvuga ko uretse kuba Ye bishobora kuba impine y’izina rye risanzwe, rinafite igisobanuro mu bijyanye n’imyemerere mu by’idini.

Yagize ati “Mpamya ko ’ye’ ari ryo jambo rikoreshwa cyane muri Bibiliya kandi muri Bibiliya risobanura ‘mwebwe’.”

Ni umwe mu bantu bakomeye bahinduye amazina bakoresha.

Barimo nka Sean Combs wamenyekanye ku mazina nka Puff Daddy, P. Diddy cyangwa Diddy, ariko muri uyu mwaka watangaje ko akeneye kwitwa Love cyangwa Brother Love.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *