
Umuhanzi Shafty akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya RWANA, Akaba ari indirimbo yakoranye n’umuraperi umaze kugira izina hano mu Rwanda Khalfan.
Shafty akaba ari umusore usanzwe akorera muzika ye mu karere ka Rubavu, akaba ari umwe mu bahanzi bakizamuka bafite impano igaragararira buri wese mu njyana ya HipHop, akorana n’inzu itunganya muzika izwi nka Revolution Muzik iyi nayo ikaba iherereye mu mujyi wa Gisenyi akaba ari nayo yakorewemo iyi ndirimbo ye nshya “Rwana”.
“Iriya ndirimbo nayikoranye na Khalfan kubwubushuti twari tumaze kugirana… yavuye i kigali ubwo bari baje muri Primus Guma Guma azi ko ndi umuraperi wahano i Rubavu uhagaze neza kurusha abandi urebye igitekerezo cyayo naho cyaturutse”– Shafty asobanura uko iyi ndirimbo yakozwe
Yakomeje avuga ko ubu muzika ye itakiri ku rwego rw’Intara ahubwo ubu akorera igihugu cyose muri Rusange. “Muzika yanjye muri iyi minsi ihagaze neza kandi ubu ntitugikora ku rwego rw’Intara ahubwo dukorera abanyarwanda bose”
Iyi ndirimbo RWANA yakorewe muri studio ya Revolution Muzik isanzwe ifasha uyu musore Shafty ikorwa na Producer Leonce Beatz