
Umuraperi Shizzo uzwi nka King Of Bugoyi wood ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe z’amaerika nyuma yo gushyira hanze indirimbo agatoki ku kandi na Queen Cha Ngo yashimishijwe n’imiririmbire ye ndetse n’ubuhanga bwe .
Ibi uyu musore yabitangaje ubwo ku tariki 17 Ukwakira 2017 yashiraga hanze indirimbo agatoki ku kandi yakoranye n’umuhanzikazi Queen Cha usanzwe ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane iyoborwa na Bad Rama .

Mu kiganiro twagiranye na Shizzo ubur uri kumwe n’umuyobozi wa The Mane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yadutangarije ko ubusanzwe akunda ubuhanga bwa Queen Cha nubwo atateganyaga kuba bazakorana indirimbo ariko byaje kurangira bayikoranye kandi isohoka ari nziza cyane ku buryo yumba izagera kure .
Tumubajije niba yarakoranye na Queen cha bidaturutse ku kuba ari kumwe na Bad Rama muri Amerika yadusubije ko nawe yabigizemo uruhare kuko ubwo bari muri studio ya Shizzo yumvise umwe mu mushinga we maze amubwira ko iyo ndirimbo yaryoha ayikorana n’umwe mu bahanzi ba The Mane maze amuhitiramo Queen umushinga unozwa ubwo niko kuyohereza muri The Mane Producer HolyBeat arayikora irarangira .

Umuraperi Shizzo avuga ko asanzwe afata Queen Cha nk’ikitegererezo cye ashingiye no kuba ari umukobwa umaze igihe mu muziki nyarwanda kandi umaze kugwiza ibigwi mu muziki.
Umuraperi Shizzo wiyita umwami wa Bugoyi yakunzwe mu ndirimbo nka ‘The Homing Coming’, “Intashyo”, “Hold it Down” n’izindi. Umuhanzikazi Queen Cha we aherutse gushyira hanze indirimbo “Twongere”, ‘Winner’, “I Promise” n’izindi nyinshi; aherutse kuririmba mu gitaramo cyo gutangiza ihuriro ry’urubyiruko nyafurika.
Tubamenyeshe ko Indirimbo Agatoki ku kandi mu buryo bw’amajwi yakorewe muri The Mane na Producer Holybeat mukaba abakunzi ba muzika mwayishaka kuri youtube ya The Mane mukayisangiza abandi