Umuririmbyi w’imena muri Sauti Sol Bien-Aimé yambitse impeta umukunzi we

Umuririmbyi w’imena mu itsinda rya Sauti Sol, Bien-Aimé Baraza yatunguye umukunzi we amwambika impeta anamusaba ko yakwemera kuzamubera umugore undi abyemera atazuyaje.

Bien-Aimé Baraza yambitse impeta Chiki Onwekwe Kuruka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2019. Ni mu muhango wari wagizwe ibanga kuko wabereye mu nzu yerekanirwamo filime mu nyubako ya Westgate Mall.

Ikinyamakuru Mpasho cyatangaje ko uyu muhango witabiriwe n’inshuti nke za Baraza n’abakobwa bake bo ku ruhande rwa Chiki barimo Tallia Oyando na Annabel Onyango.

Iby’uko Bien-Aimé Baraza yambitse impeta umukunzi we Chiki byabanje gutangazwa na Polycarp Otieno uzwi cyane nka Fancy Fingers. Hari hashize iminsi mike Baraza avugiye mu itangazamakuru ko ashaka kugeza ku rundi rwego iby’urukundo rwe na Chiki Onwekwe Kuruka.

Chiki, ni umukobwa uzwiho kuba ari umubyinnyi akaba n’umuhanga mu gutoza abantu mu mikino ngororamubiri. Yabaye igihe kinini mu Bwongereza n’umuryango we mbere y’uko yimukira muri kenya.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *