
Tuyishime Faycal uzwi na Fayzo pro ni umugabo uzwi cyane mu gutunganya amashusho y’abahanzi benshi hano mu Rwanda yibarutse umwana wabo wa Kabiri n’umufasha we .
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nzeri 2018 nibwo uyu mugabo yashyize amafoto kubrukuta rwe rwa instagram agaragaza ibyishimo byokwongera kwibaruka ubuheta bwabo nyuma yahoo mu mwaka wa 2015 bari bibarutse imfura yabo yitwa Ishimwe Lion .
Ibi bije nyuma y’iminsi micye Producer Fayzo ahsyize hanze amafoto menshi agaragaza ko mu muryango wabo biteguye kwakira ubuheta, anashimira umugore we ukomeje kumuba hafi muri uru rugendo rw’ubuzima.
Nkuko tubikesha bamwe mu nshuti zabo zibari hafi uyu muryango wishimiye cyane kwibaruka umwana w’umukobwa bakaba bakomeje GUshimira Imana cyane kw’igikorwa yabakoreye
Tubibutse ko Tuyishime Fayzo yashakanye na Uwase Honorine ubu bakaba bafitanye abana babiri.
Producer Fayzo azwi cyane nk’uwatunganyije amashusho y’indirimbo zinyuranye nka; Ma vie ya Social Mula, Nk’uko Njya Mbirota ya Yverry, Nta Wundi ya Umutare Gaby n’izindi nyinshi.
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw