Umuryango wa Mozwey Radio wiyemeje gupimisha DNA umwana bivugwa ko yabyaranye na Nyampinga Mwima Dorah,

Mowzey Radio yitabye Imana kuya 01 Gashyantare 2018, yashyinguwe ku ivuko mu karere ka wakiso. Byemejwe ko yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye n’umunyarwandakazi Lilian Mbabazi ariko muri iki gihe bamwibuka habonetse undi mukobwa wabaye nyampinga wa Uganda witwa  Mwima Dorah avuga ko bafitanue umwna w’umuhungu .

Kuya 05 Gashyantare 2019, Ikinyamakuru The Sun Kampala cyasohoye inkuru yanyujijwemo ubutumwa bwa Mwima Dorah, wabaye Nyampinga wa Uganda 2008, yanditse kuri konti ya Facebook, ahishura ko yatewe inda na Mowzey Radio muri 2009, ashimangira ko bafitanye umwana yahaye izina Ethan.

Dorah yavuze ko imyaka itanu ishize ashinze urugo ariko ko umwana w’imfura atari uw’umugabo babana, Nadder Barrack ahubwo ko yamubyaranye n’umuhanzi Mowzey Radio bahuye hashize umwaka umwe yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda.   


Nyampinga wa Uganda yahishuye ko umwana w’imfura yamubyaranye na Mowzey Radio. 

Mwima yahishuye ko yahuye na Radio muri 2009 mu gihe gito bamaranye mu rukundo hashibutsemo umwana w’umuhungu. Yavuze ko yagiye yirinda gushyira hanze ukuri atinya ko umwana we yibasirwa mu itangazamakuru, ikindi ngo yagerageje igihe kinini kubihisha Radio na ho ashakiye kubimubwira undi amwima umwanya.

Chimpreports yanditse ko umuvandimwe wa Radio ariwe Meddie yatangaje ko umuryango we wemera abantu batanu basizwe na Radio ariko kandi ngo baniteguye no kwakira undi mwana wese waza avuga ko yabyawe na Radio.

Yongeraho ko umwana wese uzajya utangazwa ko avuka kuri Radio, bazajya babanza gukoresha ibizamini by’amaraso (DNA) kugira ngo bamenye niba koko umwana ari uwe.  

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *