
Umuhanzikazi Uwimana Aisha Ciney mu gihe cyatambutse ni bwo yatangarije Inyarwanda.com ko atwite ndetse yatangiye imyiteguro yo kwibaruka imfura ye nyuma yo kurushinga ku itariki 12 Gicurasi 2017 na Tumusiime Ronald. Kuri ubu bibarutse imfura yabo y’umukobwa. Aya makuru twayahamirijwe n’umugabo w’uyu muhanzikazi.
Ubwo twifuzaga kuvugana n’uyu mubyeyi Uwimana Aisha Ciney ntabwo byadukundiye cyane ko yari akiri kwa muganga mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho yibarukiye.
Ku murongo wa telefone twavuganye n’umugabo we Tumusiime Ronald waduhamirije ko Ciney yibarutse umwana w’umukobwa ndetse ko kuri ubu ari umubyeyi ari n’umwana bose bameze neza n’ubwo bakiri kwa muganga aho bari kwitabwaho n’abaganga mbere y’uko bava mu bitaro.