
Umwongereza w’imyaka 75 witwa Simon Frost yahuriye n’uruva gusenya ku mbuga nkoranyambaga ubwo yahahuriraga n’umukobwa ukomoka muri Ghana akamutwara akayabo ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda bikamuviramo gushaka kwiyahura kubera ko ari ideni yari yafashe muri Banki.

Uyu musaza wahoze ari umuvuzi w’amenyo,yaagiye ku ku mbuga nkoranyambaga ahahurira n’umukobwa niko gutangira kumwandikira amusaba urukundo ari nako ashora agafaranga birangira uyu mukobwa ukomoka muri Ghana amutwaye ibihumbi 20 by’amapawundi.
Uyu mukobwa wiyise Eva,yafashe ifoto y’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni ayoherereza uyu musaza, ayibonye ava mu bye niko gutangira kujya yoherereza amafaranga uyu munya Ghana nawe akimirira,ahaze ahita ahagarika kuvugana nawe.
Simon yatangiye gushaka umugore kuri Internet nyuma y’aho umugore we bari bamaze imyaka 10 babana amutaye,ku bw’amahirwe make ahura n’uyu mukuzi w’ibyinyo arabikura karahava.
Simon yagiye gushakira umukunzi ku rubuga rwitwa Real Sex Contacts muri Gashyantare umwaka ushize,ahahurira n’uyu munya Ghana,batangira kujya bandikirana ndetse bigera n’aho bemeranya kubana,nibwo uyu mukobwa yasabye amafaranga uyu musaza arimo itike n’ayo kumufasha kwitegura kumusanga mu Bwongereza arabikora,birangira uyu mukobwa aheze nk’amahembe y’imbwa.
Simon yabwiye abanyamakuru ko yagombaga guhura na Eva muri Kanama uyu mwaka ariko umunsi bavuganye ntiyigeze aboneka,nyuma yo kumutwara akayabo.
Yagize ati “Natekerezaga ko umubano wanjye nawe ari uw’ukuri.Siniyumvisha impamvu umuntu yankorera ibi.Ndi umunya kuri kandi nifuzaga umubano mwiza.Nafashe umwanzuro wo kutazongera gukora ibi bintu.Nahitamo kuba njyenyine aho kubeshywa n’abantu.
Ikibabaje kurusha ibindi ni uko ibi bihumbi 20 uyu musaza yoherereje uyu mutubuzikazi yari yabigujije Bank none iri kumwishyuza nabi ndetse mu minsi ishize yafashwe ashaka kwiyahura.
Amafoto uyu mutubuzi yherereje uyu musaza ni ay’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni witwa Brianna Lee,wihanganishije uyu musaza nyuma yo kumenya ko hari umuntu wamwiyitiriye akiba.