Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahise bambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga uyu mushoferi ndetse biravugwa ko ashobora gufatirwa ibindi bihano bikarishye kubera gukina n’ubuzima bw’abantu akareka inkende igatwara imodoka.

Uyu mushoferi yakoreye aya mahano mu muhanda wo ntara ya Karnataka y’Amajyepfo ahita atabwa muri yombi nyuma y’uko aya mashusho akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Kompanyi itwara abagenzi uyu mushoferi akorera yavuze ko igiye gukora iperereza kuri uyu mushoferi ndetse atazongera guhabwa uburenganzira bwo gutwara abantu.

Irebere nawe inkende yatwaye Imodoka