Umutoniwase Anastasie kwihishira byanze aha umusore bakundana Noheli yo kumurya Iminwa(Amafoto)

Umutoniwase Anastasie wavuzwe mu buryo bukomeye muri Miss Rwanda ya 2018 biturutse ku kuba yarateze moto ajya mu mwiherero, yagaragaje umusore wigaruriye umutima we n’urukundo rwe.

Umunyarwanda yarabirebye arangije aravuga ati ”Akari ku mutima gasesekara ku munwa.” Icyakora muri iyi si y’ikoranabuhanga bisa n’ibyahindutse, ubanza katagisesekara ku munwa gusa ahubwo gasigaye gasesekara ku mbuga nkoranyambaga.

Izi mbuga kenshi ni zo zisigaye zinyuzwaho amarangamutima ya benshi, iyo amaze kubasaguka.

Yifashishije amashusho basomana umunwa ku wundi, Umutoniwase Anastasie wabaye Nyampinga ukunzwe cyane muri Miss Rwanda ya 2018, yeretse abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umusore bari mu rukundo.

Umutoniwase Anastasie yegukanye ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018, yaje no kwegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda muri uwo mwaka, iri ni naryo ryanamuhesheje itike yo kwitabira Miss Earth World.

Ubwo yari muri iri rushanwa yavuzwe mu rukundo n’umusore witwa Gatsinzi Lee.

Uyu mukobwa yavuzwe cyane muri Miss Rwanda ubwo mu gihe bagenzi be bitabiraga umwiherero batwawe mu modoka z’akataraboneka, we yateze moto agenda akikiye n’ivalisi yarimo ibikoresho azakenera. View this post on Instagram

Umutoniwase wase ari mu rukundo n’umusore yihebeye

Ubwo uyu mukobwa yambikwaga ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda mu 2018

Miss Umutoniwase yegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda mu 2018

Miss Umutoniwase yitabiriye Miss Earth World mu 2018

Miss Umutoniwase n’umusore bari mu rukundo

Mu mashusho uyu mukobwa yasangije abamukurikira agaragara amusoma ku munwa

6,348 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.