
Ku wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira nibwo Umutoniwase Anastasie Miss Earth Rwanda 2018 yahagurutse I kIgali yerekeje mu gihugu cya Philippines aho yagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Earth w’isi 2018 aho yagiye hashize iminsi itanu abandi bakobwa bahatana nawe baragezeyo ,ubu nawe akaba yaramaze kugerayo amahoro akakirwa neza na bagenzi be.
Uyu mukobwa wagezeyo nyuma y’amasaha agera kuri 18 yatangaje yuko nyuma yo kugerayo aratangaza yuko yishimiye uko yakiriwe na bagenzi be ndetse akaba yarahise akomerezahao bandi bagezeyo mbere bamwakiriye ikindi nuko rwose kuva yagerayo nta mbogamizi nimwe aragira kuko ubu afite inshingano zo gukora cyane kugira ngo arebe ko yazitwara neza kugira ngo arebe ko yahagararira igihugu cye neza aho anafite icyizere cyo kuzaza mubazitwara neza
Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’iri rushanwa biteganyijwe ko aba bakobwa bazongera kurushanwa kuva tariki ya 19 kugera 20 Ukwakira 2018, aho bazaba barushanwa mu kwiyerekana mu mwambaro wo kogana uzwi nka bikini. Kuwa 19 Ukwakira 2018, haziyerekana abo mu itsinda ryitiriwe umuriro, bukeye bwaho haziyerekana abo mu itsinda ryitiriwe amazi, naho kuwa 20 haziyerekana abo mu itsinda ryitiriwe umwuka.