
Umutoza Jose Mourinho yatuye umujinya abanyamakuru yanga kubasubiza ibibazo byabo arigendera, nyuma yo kunyagirwa na Tottenham ibitego 3-0 mu mukino wasozaga umunsi wa 3 wa Premier League wabereye ku kibuga Old Trafford.

Ubwo mu banyamakuru bamubazaga ikibazo gikomeye kiri muri Manchester United, yahise ahaguruka arisohokera abwira abanyamakuru ngo “mukwiriye kunyubaha”.
Jose Mourinho uri mu mazi abira kubera umusaruro mubi Manchester United ifite,yarakajwe n’ikibazo umunyamakuru yari amubajije niba acyibuka ibitego yatsinzwe aho yahise asohoka mu cyumba yarimo avuga ati “Respect”.
Ubwo uyu mukino wari hafi gusozwa abafana ba Manchester United bahise bisohokera basiga stade yambaye ubusa byatumye Mourinho aha amashyi abihanganye kugeza umukino urangiye.
Mourinho yabwiye abanyamakuru ko abafana bafite uburenganzira bwo kwerekana amarangamutima yabo iyo ikipe yabo itatsinze ariyo mpamvu atanenze abasohotse umukino utarangiye.
Yagize ati “Muri ruhago,abacamanza beza ni abafana.Sinabarenganya kuko nanjye niko nabigenza natsinzwe ibitego 3-0.ubushize twatsinzwe na Sevilla batuvugiriza induru ariko uyu munsi bamwe mu bafana bahaye amashyi abakinnyi bari gusohoka.
Umunyamakuru yahise amubaza niba acyibuka ibitego yatsinzwe amusubiza agira ati “Ni 3-0 bisobanuye Premier League 3 natwaye ziruta iz’abandi batoza 19 bari gutoza amakipeyo muri premier League uyu mwaka. Mfite premier 3 mu gihe bose ubateranyije uko ari 19 bafite 2 zonyine.”
Jose Mourinho ashobora kwirukanwa muri Manchester United kubera umusaruro mubi aho ashobora gusimburwa na Zinedine Zidane.
Mourinho yibukije abanyamakuru ko afite premier League 3 ndetse bakwiriye kumwubaha