Umutoza wa Etincelles FC Seninga Innocent yahagaritse imirimo ye

Uwari umutoza mushya wa Etincelles Seninga Innocent yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe, yari abereye umutoza mukuru nyuma y’igihe gito yari ahawe amasezerano y’imyaka 2 yo gutoza iyi kipe yo mu kiciro cya mbere.

Ni Nyuma yaho humvikanye amakuru atari meza muri iyi kipe y’I Rubavu ndetse no kutitwara neza kwa hato na hato ku iyi kipe, ndetse n’umusaruro muke yabonaga.

Mu byo uyu mutoza Seninga yatangaje byatumye yegura, harimo ko, ikipe ya Etincelles itigeze yubahiriza ibiri mu masezerano bagiranye n’uyu mutoza harimo ko bashatse kumuhuguza umushahara w’ukwezi kwa Cumi, uyu mutoza avuga ko atigeze ahabwa.

Akomeza avuga ko kandi, mubyo yasabye amaze gusinya amasezerano, harimo ko yagombaga kwigurira abakinnyi ashaka ndetse nabyo bikarangira bidakozwe, uyu mutoza yahise ahitamo gusesa amasezerano yarafitanye na Etincelles.

Uyu mugabo abaye uwa kabiri usezeye muri Etincelles, dore ko uwahoze ari Team Manager w’iyi kipe, Harorimana Jean Bosco yasezeye ku mwanya we nyuma yuko nawe yashinjije ubuyobozi ndetse n’umutoza kumusuzuguza abakinnyi.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena muri uyu mwaka, Seninga Innocent yashatse gusezera muri iyi kipe bitewe no kutumvikana n’abayobozi, biturutse ku bakinnyi babiri bo muri iyi kipe  harimo Nahimana Isiaq, ndetse na Kikunda Musombwa Patrick aho aba bakinnyi batari barikumwe n’ikipe ndetse baranashakaga kwerekeza ahandi.

Seninga Innocent yageze muri Etincelles mu ntangiriro z’uyumwaka w’imikino ya shampiyona mu kwezi kwa Kamena 2019, nyuma yuko n’ubundi yari yarafashije iyi kipe kuguma mu kiciro cya mbere mu mwaka wa 2015/2016 w’imikino.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *