Umutoza wungirije wa Mukura VS na Rutahizamu Roby Norales wo muri Honduras bageze I Kigali

Mu gitondo cyo kuri uyu  wa kabiri tariki ya  14  Mutarama 2020 nibwo umutoza wungirije w’ikipe ya Mukura Victory  Sport  Samyr  Sanchez na  Rutahizamu   Roby  Norales  ukomoka mu gihgu cya Honduras  basesekanye  I Kigali  aho bakiriwe n’umutoza  mukuru wa Mukura VS Tony Hernandez.


Ntabwo Iradukunda Bertrand na Nwosu Samuel bahagije bonyine, kugira ngo umutoza Tony Hernandez asohoze imigabo n’imigambo yahigiye imbere y’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bwamwizeye bukamuha akazi, ni yo mpamvu yabasabye kumugurira undi rutahizamu ukomeye uza agafatanya n’abahari kugira ngo umusaruro wiyongere.

Ni muri urwo rwego, rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko  ukomoka mu gihugu cya Honduras wakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’iburayi arimo na Real Sociedad yo muri Espagne Roby Alberto Norales Núñez, ari kumwe n’umutoza Samyr Sanchez basesekaye mu rw’imisozi igihumbi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho baje gufasha byinshi Mukura Victory Sports.

Roby Alberto Norales Núñez na Samyr Sanchez bari kumwe n’umutoza mukuru wa Mukura Tony Hernandez, bahise bakomeza bajya mu karere ka Huye ahabarizwa iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda by’umwihariko mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye n’inkengero zako, kugira ngo batangire imirimo mishya.

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 5-1 muri shampiyona, ubuyobozi bwa Mukura bwirukanye bamwe mu bari muri komite yayo, barimo n’umutoza wungirije, hakaba hari hakenewe umutoza wo kuziba icyo cyuho, ni yo mpamvu Tony Hernandez yiyambaje Samyr Sanchez bigeze kubana kandi azi ubuhanga bwe kugira ngo aze bafatanye  gutoza Mukura.

Roby Norales asanze rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand afite ibitego 10 mu mikino 16 yakinnye muri shampiyona, bakaba bagiye gufatanya kubaka ubusatirizi butinyitse muri iki gihugu.

Roby Norales yakiniye amakipe atandukanye arimo Motagua, Deportivo Ayutla na Platense zo muri Honduras ndetse na Real Sociedad yo muri Espagne mu mwaka wa 2014.

Mukura Victory Sport iherutse kunyagira Sunrise ibitego 4-1 ku mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, ikaba iri ku mwanya wa Kane n’amanota 28 mu mikino 17 imaze gukina.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *