
Umwami Mswati wa gatatu wa Eswatini yategetse abagobo muri mu gihugu cye kurongora abagore babairi byanashoboka bakabarenza kubera ikibazo icyo gihugu gifite cyo kugira bagore benshi kuruta abagabo.
Ubusanzwe uyu mwami Mswati azwiho kuba atunze abagore 15 n’abana 25 ibi bikaba biri mu muco w’ibwami kuko na se Umubyara we yarongoye abagore 70 akababayaraho aabana 150 .
Ibi rero kubera umuco gakondo wabo wo kwirinda ubusambanyi cyane nubwo bivugwa ko icyo gihugu kiri mu bihugu bifite Sida nyinshi ariko kinafite umwihariko wo kugira abakobwa benshi bakiri amasugi .
Bamwe mu bagabo batangiye kuvuga ko Umwami Mswati III atari akwiye gutegeka abagabo kurongora abagore 2 cyangwa barenze utabishoboye agafungwa kuko ngo ari ukubahohotera no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Umwe mu bagabo muri icyo gihugu Ojealaro yavuze ko kurongora abagore 2 bijyanye n’ubushobozi ati « Ubwo se udafite ubushobozi bwo gutunga abagore babiri ntazajya afungwa azira ubusa ? ».

Umwami Mswati avuga ko kugirango ategeke abagabo gushaka abagore benshi ari uko icyo gihugu gifite ikibazo gikomeye cyo kugira abagore benshi baruta abagabo ubwinshi.
Hari abandi batangiye kuvuga ko aribyo byiza kuko bizaca ikibazo cy’uburaya no kubyara abana benshi ababyeyi babo badashoboye kubarerera.
Umwami Mswati akaba yavuze ko umugore uzagerageza kwanga guharikwa azajya afungwa burundu mu gihe bigoranye kubona umugore yemera ko umugabo we ashaka undi mugabo ariko ibintu byose ni mu mutwe bizakunda kandi bimenyerwe.