Umwamikazi wa Rumba M’Bilia bel yahamije ko kuba agejeje aha akiririmba byose abikesha ikinyabufura (Amafoto)

Umwami wa Rumba M’Bilia Bel wakunzwe  cyane mu ndirimbo Nakei Nairobi  ku mu ntangiriro za kino cyumweru ari mu mugi wa Kigali aho yaje gutaramira abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction yahishuye ko  igituma  agejeje kuri iriya mwaka akiririmba abikesha kugira ikinyabupfura .

Iki gitaramo cyagombaga kubera muri Serena Hotel cyimuriwe iruhande rwayo muri Camp Kigali. M’bilia Bel benshi bakunze kwita Umwamikazi wa Rumba azagihuriramo na Mike Kayihura, umunyarwanda ufite ubuhanga bukomeye mu muziki wa Afro Soul.

Mu ikiganiro n’itangazamakuru aba bahanzi bombi bagiye kuririmba mu gitaramo gisoza ibya Jazz Junction muri uyu mwaka, bavuze ko biteguye gususurutsa abazitabira iki gitaramo kizarangwa n’umuziki wuje imbyino nyinshi no kwidagadura birambuye.

M’bilia Bel abajijwe icyo ahishiye abanyarwanda  yagize ati ” ndasaba abanyarwanda kwitegura kwishimana nawe cyane  ngo nubwo amaze gukura ibindi byose abakunzi be bo mu myaka yashize  nubu ntaho byagiye kuko yabateguriye imbyino zitandukanye ndetse anabizeza ko ijwi rikiri rya rindi .

Ku kibazo kijyanye  n’umuziki w’abato  aho uhuriye nuwa mu gihe cye yavuze ko ” umuziki w’ubu utandukanye cyane nuwo mugihe cyabo kuko ikintu cya Mbere gituma umuziki w’umuhanzi utera imbere  ari ikinyabupfura  gituma abantu bakwizera naho umuziki wa abubu wo biragoranye kuko abenshi bawuzamo baziko ariho bazakura agatubutse bigatuma bibagora gutera imbere,abasaba rero gukora umuziki w’umwimerere kandi bakubahana kuko ariyo nzira nziza yo gukora umuziki .

Abajijwe n’umwe mu banyamakuru ikintu yasaba Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame  agize amahirwe yo guhura nawe muri iki gihe ari mu Rwanda yagize ati “Namusaba kunga ibihugu byombi, ubumwe bukaganza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho akomoka , kuko abaturage bo ku mpande zose kuva kera bari abaturanyi kandi bahahirana akab abona byaba ari ibya gaciro gakomeye .

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (Vip Tickets) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), ku meza y’abantu umunani (Vip Table 8) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000 Frw). Imiryango izafungurwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugorobo (18h:30’), igitaramo gitangire saa mbili z’ijoro (20h:00’). Ushobora kugura amatike unyuze kuri www.rgtickets.rw

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *