Umwana w’imyaka 3 wari wabuze yarokowe n’idubu (ours) bararanye amajoro abiri mu ishyamba

Umwana w’imyaka itatu gusa y’amavuko w’umunyamerika wari waburiwe irengero, yabashije kuboneka nyuma yo kwihanganira amajoro abiri y’ubukonje bukomeye n’inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba abikesha idubu (ours) yamwikundiye ikamwitaho ikimubona.

Polisi yatangaje ko uyu mwana witwa Casey Hathaway yabonywe mu bihuru mu ijoro ryo ku wa Kane w’icyumweru gishize rishyira ku wa Gatanu ubwo abari mu gikorwa cyo kumushaka bari batangiye gucika intege ndetse bateganyaga gusubika iki gikorwa kubera ikirere kitari kimeze neza.

Uyu mwana w’umunyamahirwe, umuryango we uvuga ko wari witeguye kwakira inkuru mbi kubera imyaka ye micye, ubukonje bw’urubura n’imyenda idashyushye yari yambaye ubwo yaburaga, bigakubitiraho inyamaswa z’inkazi ziherereye mu mashyamba ya Caroline du Nord harimo n’amadubu y’ibara ry’ibihogo, ariko imwe muri zo y’inyamahoro niyo yaje kurokora ubuzima bw’uyu mwana nkuko na we yabyivugiye.

Nubwo ataramenya kuvuga neza, Casey Hathaway yavuze ko iyi dubu (ours) yamugumye iruhande kuva yamubona, aho mu bukonje bukabije yamushyushyaga ndetse ikamurinda n’izindi nyamaswa. Ku bwe ayisobanura ’nk’inshuti ye yo mu ishyamba’.

Abari mu gikorwa cyo gushaka uyu mwana bavuga ko bigoye guhamya ko uko abisobanura ariko koko byagenze cyangwa ari ibyo yishyize mu mutwe kugira ngo abashe guhangana n’ubwoba yari afite, ariko ntibahakana ko byanashoboka.

Gusa uyu mwana inshuro nyinshi mu biganiro bye nyuma yo kuboneka, akomeza gusubiramo ko yibaniraga n’iyi nyamaswa, ndetse nyirasenge nawe yabyizeye atyo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yanditse ati “Avuga ko yamaze icyo gihe cy’iminsi ibiri ari kumwe n’idubu. Imana yamwoherereje inshuti yo kumurinda. Imana ni nziza. Ibitangaza bibaho rwose.

Casey yari yabuze ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri aburira mu ishyamba rya Caroline du Nord ahari ubukonje buri munsi ya zero muri iki gihe. Uyu mwana akaba yarimo akinana na bagenzi be mu busitani bwa nyirakuru ariko nyuma ntiyaza gutahana n’abandi bana.

Kuva ubwo polisi yahise itangira kumushakisha yifashishije ibikoresho byabugenewe birimo kajugujugu, drones n’ibindi byifashishwa muri iki gikorwa ariko ntibabasha kubona irengero rye mu ijoro rya mbere ubwo basubikaga ibikorwa kubera ikirere kibi, aha bakaba baratashye bakeka ko yapfuye kubera ubukonje, imvura n’imiyaga ikomeye yari ihari.

Kera kabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu abamushakaga baje kumva arira maze bagana aho yaririraga basanga akiri muzima.

Chip Hughes uhagarariye abasherifu bo muri aka gace yagize ati “Yararokotse. Abamushakaga bakomeje inzira y’ibihuru yari yarengewe n’amazi yabageraga mu mavi kugira ngo bamugereho. Yari yahagamye muri santimetero 66 uvuye ku butaka ariko yavuyemo neza uretse udukomere yari afite, nta kindi yasabye uretse amazi na nyina.”

Uyu mugabo akaba yanavuze ko aho bamusanze atari kumwe n’iyi nyamaswa uyu mwana avuga ko yamurinze.

Src:7sur7

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *