Umwarimukazi yafashwe amashusho ari gusambanya umunyeshuri ufite imyaka 16

Umwalimukazi witwa Constance Robertson w’imyaka 25 wigisha mu ishuri rya Port Barre High School muri leta ya Louisiana yatawe muri yombi nyuma y’uko hagaragajwe amashusho ari gusambanya umunyeshuri w’umuhungu yigisha w’imyaka 16.

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko hakwirakwijwe amashushu agaragaramo uyu mwarimukazi ari gusambanya umunyeshuri yigisha, polisi ihita itangira kumushakisha imuta muri yiombi.

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko Robertson w’imyaka 25 nyuma yo gutabwa muri yombi yisobanuye ko yasambanye n’uwo munyeshuri yigisha aziko afite imyaka 18 ifatwa nk’imyaka y’ubukure muri iki gihugu.

Constance Robertson yemeye ko basambaniye mu ishuri mu gihe abandi banyeshuri bari bagiye mu kiruhuko.

Ubuyobozi bw’iri shuri rya Port Barre buvuga ko bwabonye video ya mwarimu ari gukorana amahano n’umunyeshuri yigisha, ubwo abandi banyeshuri barimo bayihererekanya mu materefoni yabo.

Polisi yo muri aka gace ka Port Barre yatangaje ko ikiri kwegeranya ibimenyetso bishimangira ko uyu mwarimukazi yasambanyije umunyeshuri utarageza imyaka y’ubukure.

Mwarimu Robertson wari umaze umwaka umwe yigisha kuri iri shuri, mu gihe aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umunyeshuri utaruzuza imyaka y’ubukure,yakatirwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’ama Hero ibihumbi 5 (5000$).

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *