
Umwe mu basore bafashije Allioni mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yitwa ‘Hahandi’ mu bijyanye n’imbyino yapfuye.
Uyu musore w’Umugande wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Buzindu Aline [Allioni] aherutse gushyira hanze ni umwe mu bari bagize itsinda ryafashije uyu muhanzikazi mu bijyanye n’imbyino zagaragaye muri iyi ndirimbo.
Yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu atriki ya 01 Nzeri 2018 mu buryo butunguranye.
Allioni yabwiye Eachamps ko uyu musore yari ari mu kigero cy’imyaka 22, ndetse yemeza ko yababajwe n’ukuntu umwana muto nkawe yitabye Imana.
Yagize ati”Sasha Vybz niwe wanyandikiye ambwira ko umwe mu babyinnyi bamfashije mu ndirimbo yanjye ‘Hahandi’ yapfuye. Byarantunguye biranambabaza kuko yari akiri muto.”
Allioni yavuze ko atazi amazina y’uyu musore kuko ari Sasha Vybz wari wamushakiye itsinda rimufasha banamaze kwemeranya ko rizajya rimufasha mu bikorwa bye bitandukanye bya muzika.