
Mu mpera z’icyumweru gishize ku munsi wa Gatanu nibwo igipolisi cya uganda gifatanyije urwego rushizwe iperereza rwa CMI bakoze igikorwa cyo Guhiga bukware abakekwaho urupfu rwa ASP Muhammad Kirumira aho bamwe bahasize ubuzima .
Abinyujije ku rubuga rwa Twittter Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashimiye ubuyobozi bw’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza kubarwarabashije guhagarika abagize uruhare mu rupfu rw’uwahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Buyende ASP Muhammad Kirumira .
Nkuko yakomeje abivuga Prezida Museveni muri ubwo butumwa yohereje ku wa mbere yashimangiye ko abakekwa bose bafashwe ku wa gatanu ni mugoroba
Yagize ati « ndizera neza ko ndi kuvuga mw’izina rya Benshi mu bagande bose ndashimira itsinda ryose rya CMI ryabashije gufata abagize uruhare mu rupfu rwa Kirumira .
Yasoje atangariza abagande ko umubare munini wabafashwe bazashyikirizwa ubutabera vuba cyane .
Ibi kandi byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda Emilian Kayima nyuma y’igikorwa cyo guhiga abagize uruharwe mu mpfu nyinshi zagiye ziba mu muri gihugu hose .
Yagize ati « ku wagatanu nimugoroba nibwo abashinzwe umutekano bagabye igitero mu gace kabamo abantu bigize ibyihebe ka Namugoona muri Lubaga aho umwe mu bashakishwaga Abdul kateregga yarasiwe agahita akaza gushiramo umwuka ubwo yari agejejwe ku bitaro bikuru bya Mulago naho abandi 9 bose barafashwe bakaba bafunze .