Umwe mu bakekwaho kwica ASP Muhammad Kirumira yarashwe na polisi ahita apfa

Mu mpera z’icyumweru gishize ku munsi wa Gatanu nibwo igipolisi cya uganda gifatanyije urwego rushizwe iperereza rwa CMI bakoze igikorwa cyo Guhiga bukware abakekwaho urupfu rwa ASP Muhammad Kirumira aho bamwe bahasize ubuzima .

Abinyujije ku rubuga rwa Twittter Perezida Yoweri Kaguta Museveni  yashimiye  ubuyobozi bw’urwego  rwa gisirikare rushinzwe iperereza  kubarwarabashije guhagarika abagize uruhare mu rupfu  rw’uwahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu  gace ka Buyende  ASP Muhammad Kirumira .

Nkuko yakomeje abivuga Prezida Museveni  muri ubwo butumwa yohereje ku wa mbere yashimangiye ko abakekwa bose bafashwe ku wa gatanu ni mugoroba

Yagize ati «  ndizera neza ko ndi kuvuga mw’izina  rya Benshi mu bagande  bose ndashimira  itsinda ryose rya CMI  ryabashije gufata abagize uruhare mu rupfu rwa Kirumira .

Yasoje atangariza abagande  ko  umubare munini wabafashwe  bazashyikirizwa ubutabera vuba cyane .

Ibi kandi byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda Emilian Kayima nyuma y’igikorwa cyo guhiga abagize uruharwe mu mpfu nyinshi zagiye ziba mu muri gihugu hose .

Yagize ati «  ku wagatanu nimugoroba  nibwo abashinzwe umutekano bagabye igitero mu gace kabamo abantu bigize ibyihebe  ka Namugoona  muri Lubaga  aho umwe mu bashakishwaga  Abdul kateregga  yarasiwe agahita akaza gushiramo umwuka ubwo yari agejejwe ku bitaro  bikuru bya Mulago  naho  abandi 9 bose barafashwe  bakaba bafunze .

 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *