Umwe mubagize itsinda Sauti Sol yakoze ubukwe( Amafoto)

Polycarp Otieno, umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol rikomeye mu bakora umuziki muri Kenya, yasohoye amafoto ya mbere y’ubukwe aherutse gukora bukagerwamo n’abantu ba bake ba hafi ye.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo hacicikanye inkuru ivuga ko uyu mucuranzi bakunze kwita Fancy Fingers yakoze ibirori byo gusaba umukunzi we Lady Mandy aho akomoka i Burundi.

Fancy Fingers yongeye gutungurana agaragaza amafoto ya mbere y’ubukwe bwe n’uyu mukobwa buheruka kubera ahitwa Fairmont Mount Kenya Safari Club muri Nanyuki mu byumweru bibiri bishize.

Ni ubukwe bwahabwagamo ikaze abatumiwe gusa, bwarimo umuryango we, abahanzi bagenzi be n’abandi bantu bagiye bazwi cyane muri Kenya.

Mu mafoto mashya Fancy Fingers yashyize kuri Instagram, hari iyo yanditseho ati “Uw’ubuzima bwose.” Ku yindi ashyiraho amagambo asize umunyu ashushanya umukunzi we nk’umwamikazi ubahiga bose mu Isi ye.

Mu baririmbiye abageni harimo umuhanzi Dela ndetse na bagenzi ba Fancy Fingers basanzwe baririmbana muri Sauti Sol.

Lisa Mandy warushinze na Fancy Fingers wo muri Sauti Sol na we ari mu bantu bakomeye muri Kenya abikesha kwambika ibyamamare byaho. Yakoranye n’abarimo Grace Msalame, Kalekye Mumo, Janet Mbugua, Mercy Masika na Amina Abdi. Aba bombi bari bamaze igihe kirekire bizwi ko bakundana.

Fancy Fingers yarushinze n’uyu mukobwa nyuma y’umwaka umwe ashinze ivi akamusaba ko yamubera umugore.

 

 

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *