Uncle Austin yamaze guhindura imodoka yagendagamo. Uncle Austin ni umuhanzi wari umaze igihe kinini akora umuziki ariko ataritabira na rimwe irushanwa rya PGGSS riri mu yinjiriza abahanzi amafaranga menshi. Inshuro ya mbere yinjiye muri iri rushanwa Uncle Austin arivuyemo ahita ahindura imodoka agendamo agura inshya ari kugaragaramo muri iyi minsi n’ubwo adakunze kubitangaza mu itangazamakuru dore ko n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com wayifotoye byamusabye kuyifotora rwihishwa.
Ubusanzwe Uncle Austin ni umwe mu bahanzi badakunze gushyira hanze ubuzima bwabo bwo hanze y’umuziki ari nayo mpamvu biba bigoye kumenya imodoka ari kugendamo. Icyakora amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ahamya ko yaguze iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai nyuma y’uko yari avuye ku modoka ya Avensis yatunze avuye kuri Benz.
Uyu muhanzi ukora injyana ya Afrobeat mu minsi ishize yagiye mu irushanwa rya PGGSS8 ari ubwa mbere agiyemo. Yahise atungurana cyane dore ko yagize n’amahirwe yo kwinjira mu bahanzi batanu bakoze itandukaniro aha akaba yararangije irushanwa ari uwa kane, ibintu byatumye ahembwa 3,500,000 Frw. Aya mafaranga yiyongereye ku mushahara yahembwaga buri kwezi aho yinjije miliyoni 4 kimwe na bagenzi be bose bahembwe amezi ane bivuze ko muri iki gihe yamaze akorana na Bralirwa ndetse na EAP mu irushanwa rya PGGSS8, Uncle Austin yinjije 7,500,000 Frw.
Uncle Austin iyi foto yashyize hanze iri mu zamutamaje ko yaguze indi modoka
Iyi modoka ni yo Uncle Austin ari kugendamo muri iyi minsi