Urubyiruko rubarizwa muri Get Rwanda Ltd rwaasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi

Urubyiruko rubarizwa muri Get Rwanda Ltd rwaasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi aho basobanuriwe amateka ya Jenoside uko yatangiye nuko yashyizwe mu bikorwa ndetse baboneraho kunamira inzira karengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu gihe mu Rwanda bibuka inzira karengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi urwo rubyiruko rubarizwa muri Get Rwanda Ltd rufatanyije n’inshuti zarwo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho rwigishijwe byinshi bitandukanye birimo uko Jenoside yateguwe ndetse nuko yashyizwe mu bikorwa nuko abantu barenga Miliyoni bishwe bazira uko bavutse

Nyuma yo kumva aya amahano yakorewe mu Rwanda bafashe umwanzuro wo kuvuga ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi ndetse bafata umwanya baribuka ndetse bashyira indabo ku mibiri ishyinguye muri runo rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *