
Muzika muri iyi minsi hano mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ni kimwe mu bintu bikunzwe cyane bituma bamwe mu bahanzi binjiza agafaranga gatubutse aho benshi basigaye babarirwa mu baherwe kubera imitungo myinshi bafite harimo amazu meza ,Imodoka zihenze ni bindi byinshi .
Nkuko abakunzi ba KIGALIHIT iteka badusaba kubagezaho ibintu byinshi bbijyanye n’ubuzima bw’ibyamamare bitandukanye kw’isi ku bijyanye n’ubuzima bibamo ari imyambarire,imitungo ndetse n’ibindi byinshi tugiye kubagezaho abahanzi 10 bo muri afurika y’iburasirazuba bafite amafaranga menshi nubwo nta muhanzi nyarwanda ugaragaramo birazwi ko hari abafite agafaranga gatubutse nubwo bitaramenyekana uko ayo batunze angana .
Benshi mu bahanzi bo muri afurika y’iburasirazuba bafite agatubutse benshi bayakura mu gucuruza indirimbo zabo kuri internet ndetse n’ibindi bikorwa remezo bagenda bubaka mu bihugu byabo .
1.Jose Chameleon
Joseph Mayanja ni umwe mu bahanzi ba hano mu karere batangiye umuziki mu myaka irega 20 ishize aho muri yo myaka yose yabaye umwe mu bahanzi mu gihugu cya Uganda bakoresheje igitaramo cyitabirwa n’abantu ibihumbi mirongo ine aho buri muntu wese wakigiyemo yishyuye amashilingi ibihumbi ningo itatu na bitatu ,iki kikaba ari kimwe mu bitaramo bikomeye uyu muhanzi yakoze .
Nyuma y’ibyo byose Jose chameleon afite ibikorwa remezo byinshi mu gihugu cya Uganda ho afite aho abantu bishimishiriza ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria bita Coco Beach afite kandi amazu yakira abakerarugend o bita Daniella Villa ziri mu Apartments ziri mu gace ka Bweyogerere ,Afita kandi Inzu itunganya muzika izwi cyane ya Leone Island Music iri ku muhanda ugana Entebbe .
Chameleon bimwe mu bimushyira mu bahanzi bafite amafaranga menshi n’ibitaramo byinshi akora muri bihugu bikomeye kw’isi nk’Ubudage , Suede, Ububiligi Malaysia, China, South Africa ,Uk na USA aho akorera akayabo ka mamiliyoni
Ahandi uyu muhanzi ukunzwe nabatari bakeya akura amafaranga menshi ni mu masezerano agirana n’ibigo bikomeye mu gihugu cya Uganda nka MTN Uganda, Idroid phones, Coca-cola’s coke, Busoga Tourism ambassador, Uganda Cranes ambassador, Sports Club Victoria University, StarTimes Uganda, Pepsi ni bindi byinshi cyane.
Mu yindi mitungo myinshi afite Chameleon afite amazu menshi manini kandi agezweho muri Uganda aho bivugwa ko afite agaciro ka miliyoni 78 z’amashilingi ndetse nizo afite mu Rwanda ndetse no mu mugi wa Arizona muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.afite kandi Imodoka zihenze cyane zirimo Cadillac Escalade SUV, Hummer, 2017 Dodge Charger, Range Rovers, Land Rover LR4, Ford, BMW X5, 1973Mercedes classic, Land Cruiser VX, BMW MercedesBenz ml270.
Jose chameleon afite amafaranag angina na Miliyoni eshashatu z’amadorali (6.000.000$)

2.Diamond Platnmuz
Chibu Dangote uzwi nka Diamond Platnumz mu myaka itari myinshi amaze muri muzika niwe muhanzi ukize muri Tanzaniya bituma aza ku mwanya wa Kabiri mu bahanzi bakize muri afurika y’iburasirazuba aho amafaranga menshi ayakura mu gucuruza indirimbo ze ndetse no mu nzu ye itunganya muzika ya WCB.
Diamond ku gitaramo cye akoreye hanze ya Tanzaniya byibura yishyurwa Miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Kenya kabi ibi bikaba bibaho iteka kuko nta mwanya ajya agira wo kwicara kubera indirimbo ze zikunzwe .
Mu nzu ifasha abahanzi nya WCB yatangiye afitemo abahanzi nka Rayvanny, Harmonize, Rich Maboko, Lava Lava, Queen Darlin Mbosso aho buri wese byibura buri muhanzi gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi bimusaba amashilingi ya Kenya ibihumbi 30 naho mu buryo bw’amashusho bigafata ibihumbi 60.
Uyu muhanzi kandi afite ibindi bikorwa akora byinshi birimo ubucuruzi hari ubuyobwa bwakunze na benshi yise Diamond karanga afita n’imibavu yise Chibu parfume imaze kwigarurira benshi mu banyamideli muri Tanzaniya afita kandi radiyo na Televiziyo bizwi nka Wasafi Tv .
Diamond ni umwe mu bahanzi binjiza amafaranga menshi muri Tanzaniya bayakuye mu bikorwa bakorana n’ibigo bikomeye yamamariza nka Iconic French wine brand Luc Belaire, Danube Home Franchise, Uber, Vodacom mobile communications company, Coca-Cola’s Coke Studio Africa, Multichoice’s DSTV, and Red Gold.
Ikindi kintu uyu muhanzi azwiho ni imodoka zihenze nka Hummer, BMW X6, Royce Royce Phantom, Toyota Land Cruiser, Audi Q8 and Mercedes Benzes ni zindi nyinshi .
Diamond Platnumz afite amafaranga angina na Miliyoni enye n’ibihumbi Magana cyenda y’amadorali (4.900.000$)

3 .Jaguar
Charles Njagua Kanyi uzwi nka Jaguar ni umwe mu bahanzi bo muri Kenya batunze amafaranga menshi akura mu muziki yatangiye ahagana mu mwaka wa 2005 .
Jaguar umutungo we awukomora mu bikorwa by’ubucuruzi aho akora ibijyanye no gutwara abantu , ubwubatsi ndetse no gukora umuziki ibyo byose biza nyuma y’akazi akora ko kuba intumwa ya Ruband amu nteko ishinga amategeko ya Kenya .
Ibindi bimwinjiriza mafaranga ni amsezerano afitanye n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye hano muri afurika , atunze kandi zimwe mu modoka zihenze cyane nka range rovers, BMWs, Toyota Landcruiser, Bently, Jaguar, Mercedes Benz e class 2017.
Jaguar afite amafaranga angana na Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri z’amadorali (3.200.000$)

4. Akothee
Akothee niwe muhanzikazi wo mu karere uri kuri uru rutonde ufite mafaranga menshi aho ayakura muri muzika ndetse no mu bikorwa bindi akora harimo kompanyi ye yitwa Akothee Safari ikora ibijyanye no gutwara abakerarugendo muri Kenya ndetse no hanze yahoo.
Mu bindi bituma uyu mugore aza imbere mu bahanzikazi bafite agatubutse harimo amazu ahenze aho afite inzu zihenze nka Akothee Properties nizindi nyinshi zifite byibura gaciro ka milini Magana atatu z’amashilingi ya Kenya
Akothee azwiho kugenda mu modoka zihenze nawe nkabandi bahanzi bakomeye mu karere nka Mercedes AMG SL63 convertible Roadster, Audi Limousine, Range Rover, Land Cruiser V8
Akothee afite amafaranga yose hamwe angana na Miliyoni eshatu n’igice z’amadorali (3.500.000$)

5.Bobi wine
Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine niwe muhanzi wa kabiri ukize muri uganda , uyu mugabo uhagarariye Kyaddondo y’iburasirazuba ni umwe mu batunze agafaranga kenshi mu bahanzi bo muri Uganda aho afite umwnya munini wo kwishimishirizamo ku mucanga hafi y’ikiyaga cya Victoria akagira Urwuri runini mu gace ka gomba afite amazu menshi manini muri Magere na Gomba , uyu mugabo kandi akora ibikorwa by’ubucuruzi bw’Imodoka ndetse n’amato yihuta (Speedboat)
Bobi wine afite kandi inzu ifasha abahanzi izwi nka Firebase Records iri mu gace ka Kamwokya aho afasha abahanzi benshi batandukanye bo muri Uganda
Bobi Wine atunze miliyoni imwe na magana atandatu z’amadorali (1.600.000$)
