USA: Pete Buttigieg arashaka kuba perezida wa mbere wiyemerera ko ari umutinganyi

Umuyobozi w’umugi wa South Bend muri Indiana, Pete Buttigieg wiyemereye ko ari umutinganyi mu 2015, yatangiye kwiyamamariza umwanya wo kuba umukandida uzahagararira ishyaka ry’abademokarate mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020.

Pete afite iturufu yo kuzana politiki ihabanye n’iyo umukuru w’igihugu, Donald afite yo avuga ko itakigezweho. Aramutse abaye perezida, ngo yagabanya intwaro mu baturage yahangana n’ihindagurika ry’ikirere, akanatanga uburenganzira ku bashaka kubana n’iyo baba bahuje ibitsina.

BBC iravuga ko Pete afite amateka meza yo kuba yarahawe inshingano zo kuyobora uyu mugi mu 2012, ubwo yari afite imyaka 29, wari ufite ibibazo by’ubukungu, aza kubuzahura.

Ibi biramuha amahirwe ko kugirirwa ikizere na rubanda dore ko bamwe batangiye kumushyigikira bacyumva igitekerezo cye. Amaze gukusanyirizwa inkunga ya miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika harimo miliyoni imwe yabonye mu masaha ane gusa.

Mu bakandida 10 bari kwiyamamariza muri iri shyaka, Pete aza ku mwanya wa gatatu hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe ku wo abantu bifuza. Ari inyuma ya Bernie Sanders na Joe Biden.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *