
Daniel Toroitich arap Moi wabaye Perezida wa kabiri wa Kenya, yitabye Imana ku myaka 95 aguye mu bitaro bya Nairobi.
Moi wabanje kuba umwarimu mbere yo kujya muri politiki, ni we Perezida wa Kenya wamazeho igihe kirekire ndetse ahindura bikomeye iki gihugu.
Yayoboye kuva mu 1978 kugeza mu 2002, agera ku butegetsi asimbuye Jomo Kenyatta.