Uwahoze ari Perezida wa Kongo yishwe na Coronavirus

Jacques Joaquim Yhombi-Opango wigeze kuba Perezida wa Congo-Brazaville yaguye mu Bufaransa azize icyorezo cya Coronavirus.

Jacques w’imyaka 81 yitabye Imana azize icyorezo gikomeje kwibasira isi. Gusa mbere yo kwandura Coronavirus yari asanzwe afite ibindi bibazo by’ubuzima.

Perezida.Jacques Yhombi-Opango yayoboye Congo-Brazaville kuva mu 1977 kugeza 1979. akuwe ku butegetsi na Denis Sassou Nguesso ukiyoboye kugeza ubu.

Guhera mu 1987 kugeza mu 1990, Opango yafunzwe azira kugira uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika Sassou Nguesso.

Jacques yamaze imyaka myinshi mu buroko kugeza igihe hagiriyeho ishyaka riharanira Demokarasi mu 1991 aho yaje gusubira muri Guverinona nka Minisitiri w’intebe kugeza mu 1997 ubwo habaga intambara y’abasivile.

Yahise ajya mu buhungiro yongera kwemererwa kwinjira mu gihugu nyuma y’imyaka icumi.

Kuwa icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyagaragara mu Bushinwa mu mujyi wa Wuhan mu mpera z’umwaka ushize kimaze kugera mu bihugu 178, abasaga 786, 000 bamaze kucyandura mu gihe abitaweho bagakira basaga 166000.

601 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.