Uwari wataye amafaranga akarangishwa na Police yayasubijwe

Polisi y’u Rwanda yashyikirije umugore witwa Uwizeyimana Claudine amafaranga ye yataye ku wa 12 Ugushyingo 2020 agatoragurwa n’umupolisi wari mu kazi i Remera na we akabimenyesha ubuyobozi bwe bugafata umwanzuro wo kuyarangisha.

Ku wa 19 Ugushyingo 2020, Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rigira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha umuntu waba yarataye amafaranga ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu muhanda KCC-Remera hagati ya 9:30 na 10:00 ko hari umupolisi wari mu kazi wayatoraguye.”

Aya mafaranga yatoraguwe n’umupolisi witwa Sgt Muremyangabo God.

Kuri uyu wa Mbere, byatangajwe ko ayo mafaranga yabonye nyirayo ko ari umugore witwa Uwizeyimana Claudine.

Yabwiye abanyamakuru ko yari yayataye mu gitondo cyo ku itariki ya 12 Ugushyingo 2020. Icyo gihe ngo yari avuye gufata umushahara we, yicara kuri moto ajya i Remera kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri.

Yageze kuri banki, arebye amafaranga arayabura. Gusa nyuma y’itangazo rya Polisi y’Igihugu rirangisha amafaranga yatoraguwe, yaje kujyayo agaragaza ibimenyetso by’uko ari aye, hanyuma arayahabwa.

Inkuru irambuye ni mu kanya…

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera ari kumwe na Uwizeyimana Claudine nyuma yo kumushyikiriza ibahasha irimo amafaranga ye

751 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.