
Vichou ni umugabo wamenyekanye cyane mw’itsinda rya Peace and Love ryo mu gihugu cy’abaturanye cy’ U Burundi ryakunzwe cyane mu ndirimbo ntabundi buhinga n’izindi nyinshi azataramira abalkunzi ba Muzika I Kigali .
Iri tsinda ryari rigizwe n’abagabo babiri aribo Vichou na Bobo witabye Imana mu minsi ishize azize Impanuka y’Imodoka ibintu byababaje abantu benshi cyane harimo abakunzi ba Muzika yabo .
Nyuma yo gusigara wenyine uyu mugabo Vichou ntiyigeze acika intege kuko yakomeje gukora cyane kuri ubu akab ari umwe mu bahanzi nubu bakunzwe cyane hano mu Karere.
Mu kiganiro na Muyoboke Alex umuyobozi wa Decent Entertainment yatubwiye ko mu mpera z’iki cyumweru yifuje ko abakunzi ba Kabyiniro ka Pacha kari ahahoze Losty ku kimironko .
Muyoboke yakaoje atubwira ko icyo aricyo gitaramo bongeye gukorera mu Rwanda Nyuma y’Urupfu rwa Bobo akaba yarifuje rero ko abakunzi ba Peace and Love bongere kuryhorwa ku njyana Nziza ziryo tsinda .
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku cyumweru tariki ya 7 Ukwakira Muri Pacha Club ahahoze Losty aho vicou afatanyije n’itsinda rya Chare kuva mu gihugu cy’uburundi rikunzwe nabatari bake hano mu Rwanda Kubera ubuhanga ricurangisha.
Kwinjira muri iki gitaramo cya Peace and Love bizaba ari 2000frw kuri buri wese uzitabira.