Visha Keiz yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Never Giver Up”

Umuhanzikazi Visha Keiz yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Never Give Up indirimbo yiganjemo amagambo ari mu rurimi rw’Ikigande.

Uwayezu Sylvie ukoresha izina  Visha Keiz mu muziki ni umuhanzikazi nyarwanda ukora umuziki wo mu njyana ya DancerHall, uyu muhanzikazi  yemeza ko ashaka kugeza umuziki Nyarwanda ku yindi ntera by’umwihariko mu bahanzikazi bakora umuziki mu Rwanda.

Yasobanuye ko yandika iyi ndirimbo yabonaga hari abantu bakunze kurambirwa ku ntego zabo kubera akantu gato cyangwa bagaterwa ipfunwe n’ibyo bakora bigatuma inzozi zabo zidindira, aha akaba ariho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo Never Give Up bishatse kuvuga Ntugacike intege.

Akomeza atangaza ko nyuma y’iyi ndirimbo Never Give Up, afite  indi yise Banana iri mu njyana ya Zouk azashyira hanze vuba.

Visha Keiz yavukiye i Remera mu mujyi wa Kigali, ava mu Rwanda mu mwaka w’2010 yerekeza mu gihugu cya Uganda amarayo imyaka icyenda, mu Rwanda uyu muhanzikazi  akunda umuhanzi Kivumbi ndetse n’umuhanzikazi Marina.

kugeza ubu afite indirimbo umunani (8) zirimo; Kunkyunyanga, Sinzaguhinduka, Never Give Up ndetse n’iyitwa Addicted ivuga ku musore wabaye imbata y’urukundo.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “NEVER GIVER UP” YA VISHA KEIZ

3,362 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.