
Paul Bitoke umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagabo batarengeje imyaka 21 mu mukino wa Volleyball yamaze gutoranya abakinnyi 14 azifashisha mu mikino y’Afurika izabera muri Nigeria izanasiga hamenyekanye amakipe abiri azabona itike yo kwitabira igikombe cy’Isi cya 2019.
Kuva tariki ya 12 kugeza 19 Nzeri 2018 mu gihugu cya Nigeria ni bwo iyi mikino izaba, amakipe abiri ya mbere azahita akatisha itike y’igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera Bahrain.Muri iyi mikino y’Afurika bazaba banashaka itike y’igikombe cy’Isi izitabirwa n’ibihugu 12 ari byo; Nigeria, Egypt, Tunizia, Congo Brazzaville, Chad, Burkina Faso, Guinea, Niger, Botswana, Cameroun, Maroc na Rwanda.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Nigeria tariki ya 10 Nzeri 2018 aho Paul Bitoke n’abasore be intero ari imwe yo gukora nk’ibyo bashiki babo batarengeje imyaka 18 baheruka gukora bakura itike y’igikombe cy’Isi muri Kenya.
Urutonde rw’abakinnyi 14 Bitoke azahagurukana
Cedric Ngaboyintwari (APR VC), Jackson Ntoranyi (Kirehe VC), Wilcriff Dusengimana (APR VC), Eric Kwizera (St Joseph), Salomon Matsiko (UNIK VC), Theoneste Rwahama (IPRC West), Martial Herve Inkoramutima (REG VC), Sadru Manzi (UNIK VC), Thiery Ronald Muvara (APR VC), Yvan Hahirwa Mukerangabo (Gisagara VC), Cedrick Kageruka (Christ Roi), Christian Muhire (UNIK VC), Martin Masabo (PSVF) na Jules Nigena (UTB).