Wema Sepetu yatangaje ko amaze amezi atandatu adakora imibonano mpuzabitsina

Umukinnyi wa Filimi muri Tanzania, Wema Sepetu avuga ko amaze amezi atandatu adafite ukunzi ndetse nta n’imibonano mpuzabitsina akoranye n’umugabo uwo ariwe wese.

Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo yagiraga byinshi atangaza ku buzima bwe, muri iki gihe ndetse no mu minsi yashize n’ahazaza he.

Wema Sepetu avuga ko kuba amaze amezi atandatu nta mugabo baryamanye atari uko yababuze, ngo abamushakaho umubano ni benshi, ahubwo ko hari igihe umuntu yiha umutuzo muri we, agahagarika iby’inkundo. Ati “Nafashe iki gihe cyose kugira ngo mbe ndi njyenyine ntitaye ku bagabo”

Yakomeje avuga uburyo amaze amezi atandatu abaye mu buzima bwa wenyine, yagize ati “Ndi ingaragu, nabaye ingaragu kuva muri Nzeri umwaka ushize (2018), kuva icyo gihe cyose nta muntu n’umwe twari twabikorana [Imibonano mpuzabitsina]”.

Abajijwe ku by’urubyaro, Wema yavuze ko ategereje icyo Imana izagena, ndetse ko ‘Nibikunda azarwakiriza amaboko yombi’. Ibi yabibajijwe bitewe n’uko uyu mukobwa yagiye akundana n’abasore batandukanye ndetse bagakorana imibonano mpuzabitsina ariko ntabyare, ndetse bikaza kumenyekana ko afite ikibazo cy’umura we, uyu mukobwa akaba arimo kwivuza ngo arebe ko yabona urubyaro.

Wema Sepetu ni ingaragu, yabaye Miss Tanzania mu 2006, ni umukinnyi wa Filimi uzwi muri iki gihugu. Yakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Stiven Kanumba waje kwitaba Imana, icyamamare Diamond Platnumz, Umunyarwenya Idriss Sultan,…

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *