White club yabateguriye white Silent Disco izahuriza hamwe abadjs 11 ku mirongo 5.

Mu mpera z’umwaka imiryango myinshi n’inshuti n’abavandimwe benshi baba bategura uko bazarangiza umwaka bishima mu buryo butandukanye harimo guaohoka no kubyina .Ni ku bwibyo akabyiniro kagezweho mu mugi wa kigali kazwi nka White Club kateguye igitaramo cya white Silent Disco ku nshuro ya kane .

Icyo gitaramo kizitabirwa na ba Djs 11 bakunzwe mu Rwanda ni bo bazacurangira muri White Club Silent Disco imaze kuba ubukombe ku banyabirori batari bake mu mugi wa Kigali.

Amezi agiye kuba ane aka kabyiniro gaherereye ku Kimironko iruhande rwa Simba Super Market gategura ibitaramo ngaruka kwezi bya Silent Disco biba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.


Ibi bitaramo biba abantu bambaye ‘ecouteurs’ ndetse bafite amahitamo menshi yo kwiyumvira indirimbo bashaka, bimaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ibyishimo bihebuje biha ababyitabiriye.

Mu mezi atatu ashize bibera muri White Club byaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru bitewe n’uko buri gihe hacuranga aba DJs b’abahanga kandi bakunzwe na benshi muri Kigali.

White Club Silent Disco ku nshuro ya kane izaba tariki 27 Ukuboza aho abanyabirori bazaba bacyitabiriye bazasusurutswa n’aba DJs cumi barimo DJ Ira.Dj Fidelo.Dj juzzy.Sisqo.Dj Fla.Dj Edwin.Dj Sonia.Dj Yvan .Dj Kendrick.Dj Ramz.Dj mbwa mbere mu mateka bose bazahurira ku mirongo itanu ibintu bitari bisanzwe

White Club ni ho hantu muri Kigali hiyemeje gufata neza abakiriya babo babinyujije mu myidagaduro. Buri wa Gatatu haba hari Karaoke, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu hakaba umuziki wa Live ucurangwa na Viva Beat Band naho buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi hakaba Silent Disco.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *