Wiz Kid ntari mubo tuzatumira muri East African Party :Mushyoma Joseph

Umuyobozi wa East African Party isanzwe iba ngarukamwaka yahakanye ko Wiz Kid wo muri Nigeria Atari mu batumiwe muri iki gitaramo kigomba kuba ku itariki ya 1 Mutarama 2020.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promoters amaze gutangaza ko mu bahanzi batumiwe mu gitaramo cya East African Party hatarimo Wiz Kid nk’uko benshi bari barimo gukwirakwiza ibihuha ko azakitabira.

Mushyoma avuga ko kuri ubu abazaririmba muri iki gitaramo ari abahanzi barindwi, ariko bazagenda bamyekana gahoro gahoro mu gihe cy’icyumweru cyose mu rwego rwo kwamamaza iki gitaramo.

Umuyobozi wa EAP yemeza ko batigeze batinda kugaragaza abazitabira iki gitaramo kuko ubusanzwe iki ari igitaramo gikunzwe n’abatari bacye.

Udushya tuzagaragara muri iki gitaramo turimo n’uburyo bwo kumenyekanisha abazakitabira, aho kizabera hazaba ari heza cyane ibi bikajyana n’ibikoresho bishya bizakoreshwa bwa mbere muri iki gitaramo.


Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *