
Umuhanzi w’Umunyanijeriya Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka WizKid yatangarije abamukurikira ko bitarambiranye yifuza gutera inda umuhanzikazi Rihanna.
WizKid ibi yabitangaje ku rubuga rwe rwa Twitter asubiza umufana we yaramubwiye ko asigaye yiyegereza Rihanna cyane nk’ushaka kumutera inda maze ntiyaripfana amusubiza ko ari byo ari kugerageza.
WizKid wakunze guhirwa cyane mu muziki we, icyifuzo cye gifite amahirwe menshi yo kuba cyasubizwa dore ko Rihanna ashaka gutera inda aherutse gutandukana n’umwarabu w’umuherwe, Hassan Jameel bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.
Byahwihwiswaga ko kuri ubu Rihanna yaba acuditse na A$AP Rocky kuva bagaragara bari kumwe mu kirori ngarukamwaka cyabereye i New York muri 2020.
WizKid wamamaye cyane mu gihugu cya Nigeria no ku Isi muri rusange yavuzweho gukundana na Tiwa Savage umuhanzikazi na we wabiciye bigacika mu muziki wa Nigeria mu gihe Rihanna na we mbere ya Hassan Jameel yakundanye n’ikirangirire mu njyana ya R&B Chris Brown bombi bakaba ari abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.