
Umubyeyi witwa Mukashumbusho ndetse na Moses batuye mu Zindiro ahazwi nko kwa Nayinzira baherutse kwibaruka umwana ariko umwana avuka afite ubumuga bukomeye ku mutwe nkuko ifoto ye ibigaragaza.
Nk’uko Kigalihit.rw yamenye aya makuru; uyu mwana yavukanye ubu bumuga bityo ahita agumishwa kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga abagwe ariko ntago ubushobozi bw’ababyeyi b’uyu mwana bafite ubushobozi bwo kuriha ibyamugendaho nk’uko inshuti y’uyu muryango ibitangaza.

Uyu mubyeyi akaba atabaza abantu bose bafite umutima ufasha ko bamufasha ku kijyanye n’ubushobozi ndetse n’amasengesho bityo akabasha kuvuza umwana we.
Ubaye ushaka gufasha uyu mwana wakandika ubutumwa bwawe hano hasi maze tukaguhuza n’umubyeyi w’uyu mwana.