Yvan Buravan na Knolwess bakoze amateka mu gitaramo cy’Amani Festival (Amafoto)

Iserukiramuco rya muzika ribera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Amani Festival’ yatangiye ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019 mu mujyi wa Goma, aha Fally Ipupa akaba ariwe wabimburiye abandi bahanzi b’ibyamamare gutarama. Bukeye bwaho hari hitezwe abanyarwanda Yvan Buravan na Butera Knowless.

Aba bahanzi b’abanyarwanda bataramiye muri iri serukiramuco kuri uyu wa Gatandatu tariki16  Gashyantare 2019 imbere y’abakunzi ba muzika benshi cyane batuye mu mujyi wa Goma ndetse no mu nkengero z’uyu mujyi. Usibye Yvan Buravan na Knowless twavuze haruguru, muri iri serukiramuco kandi hataramiye Gael Faye umunyarwanda uba mu Bufaransa. Mani Martin nawe ni umwe mu bitabiriye Amani Festival  aho yatanze ikiganiro ku bahanzi bakizamuka abaganiriza ku bijyanye n’umuziki.

Iri serukiramuco ryagombaga kumara iminsi itatu ribera mu mujyi wa Goma byitezwe ko risozwa kuri iki Cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019 aho umuhanzi w’icyamamare Youssoupha wo muri Congo wibera mu Bufaransa.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *