
Mu gihe hasigaye iminsi ibarika ngo isi yose ndetse n’abanyarwanda bizihize umunsi mukuru w’abakundana uzwi nka Saint Valentin uba kw’itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka ,Umuhanzi Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo Ndagukunda ikubiyemo ubutumwa bw’abakundana.
Mu kiganiro na Yvan Buravan yatangarije Kigalihit ko iyi ndirimbo atariyo ya mbere akoze y’urukundo ariko nkuko yabimenyereje abakunzi be yifuje kubagenerea indirimbo zinza irimo ubutumwa bw’abakunda mu rwego rwo kugira ngo bazizihize Saint Valentin mu byishimo byinshi
Yagize ati ”Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo abantu bakundana bakabaye babwirana buri munsi, mpisemo kuyibasangiza muri iki gihe kuko nziko turi kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakundana uzwi nka St Valentin.”
“Reka mbivuge maze bose babyumve, nta soni mfite ntewe ishema no kuba uwawe, ndagukunda, byumve ndagukunda[…]” ni amwe mu magambo agize inyikirizo y’iyi ndirimbo yiganjemo amagambo aryoheye amatwi y’urukundo.
Yvan Buravan azwi ndirimbo zirimo ‘Majunda’, ‘Injyana’ ‘Urwo ngukunda’ ft Uncle Austin, ‘Bindimo’, ’Garagaza’, ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Just a Dance’ n’izindi.
Mu gusoza iki kiganiro yadutangarije ko amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya azajya hanze nagaruka i Kigali mu minsi mike iri imbere.
Indirimbo ye nshya yise “Ndagukunda” yakozwe na Pastor P umwe mu beza u Rwanda rufite batunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.
Uyu musore umaze kwamamara mu muziki nka Buravan ari ku mugabane w’iburayimu gihugu cya Suède aho afite igitaramo ku wa 14 Gashyantare 2020, Umunsi w’Abakundanye.