Yverry yashyize hanze indirimbo ‘Umutima’ impano yageneye abakundana mbere y’uko St Valentin igera

Umuhanzi Rugamba Yves uzwi cyane ku izina rya Yverry yashyize hanze indirimbo ’Umutima’ ngo yakoze ashaka gutura abakundana bose. Ni mbere y’iminsi mike ngo hazihizwe umunsi w’abakundana wa Saint Valentin. Ni indirimbo ya mbere nshya ashyize hanze muri 2019 umwaka uyu muhanzi atangaza ko afitemo gahunda nyinshi.

Yverry yinjiye muri Studio bwa mbere mu mwaka wa 2011 ahera ku ndirimbo yitwa “Igihango” yakoreye muri Studio ya Kina Music hamwe na Producer Clement. Nyuma yaje kujya kwiga ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo yiga ibijyanye n’ijwi ndetse yihugura no mu gucuranga ibikoresho bya Muzika harimo Piano na Guitar.U

Indirimbo Yverry yamenyekaniyeho harimo; Nkuko njya mbirota, Uragiye, Mbona dukundana, Naremewe wowe, Uzambabarire n’izindi nyinshi zibanda cyane ku rukundo ari nabyo bituma akunda gutumirwa mu bukwe bunyuranye ndetse n’ibitaramo harimo icyo azataramiramo tariki 14 Gashyantare 2019 i Gikondo kuri Miami Bar ahahoze hitwa kwa Virgile cyateguwe na Kate Gustave.

Yverry

I

Yverry kandi ari mu bahanzi bari guhatanira ibihembo bya Salax Awards 2019 mu cyiciro cy’abitwaye neza muri RNB kirimo Bruce Melody, Social Mula, Safi Madiba, Yvan Buravan, King James, Yverry, Edouce, Peace Jolis na Aime Bluestone.

366 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.