Yves Mbonabucya wakiniye Kiyovu na Rayon yitabye Imana azize corona virus

Umurundi witwa Yves Mbonabucya wahoze ari myugariro w’amakipe azwi mu Rwanda, Rayon Sports na Kiyovu SC, yatabarutse azize Covid19 nyuma yo kwandura Coronavirus.

Yves Mbonabucya yatabarutse afite imyaka 37 y’amavuko

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata nibwo Yves Mbonabucya yaguye mu bitaro nyuma y’iminsi arwariye iwabo mu Burundi.

Mbonabucya myugariro, yazamukiye mu ikipe y’abato ya Kiyovu Sport mu mwaka wa 1997-1998, ubwo yatozwaga na Sogonya Hamiss (Cyishi).

Kiyovu Sport yayimazemo imyaka ibiri, Rayon Sports FC ihita imugura mu mwaka wa 1999 ubwo iyi kipe yatozwaga na Raoul Shungu, naho ahakina umwaka umwe gusa, aza kugira ikibazo k’imvune bimuviraho guhagarika ruhago akiri muto.

Yves Mbonabucya apfuye afite imyaka 37 y’amavuko, bivugwa ko azize Covid-19, ariko Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi ntacyo iratangaza ku rupfu rwe.

Uyu abaye umuntu uzwi mu gihugu cy’Uburundi uhitanywe na Covid19 nyuma y’umuhanzi wakunzwe cyane muri aka karere k’ibiyaga bigari Willy Léonard Niyomwungere waraye uhitanwe n’iki cyorezo muri Malawi.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2020 nibwo inkuru y’inshamugongo yageze i Burundi ivuga ko umuhanzi Willy Léonard Niyomwungere yatabarutse azize Covid-19.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yitwa ‘’Abantu yemwe’’.

Yari amaze iminsi mu Bitaro mu gihugu ke

auto ads

Recommended For You

About the Author: Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *