
Umunyamideli Zari Hassan ukunze kwiyita The Boss Lady nyuma y’iminsi ishize atangaje ko ategereje impano ihenze izava ku mukunzi we mushya King Bae ubu ari mu byishimio nyuma yo Guhabwa inzu y’akataraboneka nuwo mukunzi we .
Uyu mugore wamenyekanye cyane mu gukundana n’abagabo b’abaherwe nka Nyakwigendera Ivan Ssemwanga akamusigira abana batatu b’abahungu nyuma bakaza gutandukana agafata n’icyamamare Diamond Platnumz nawe waje kumukuraho urubyaro rw’abana babiri nawe bagatandukana uyu mugore amushija ko afite imico mibi yo kumuca inyuma ariko maze kumukuraho inzu ndetse n’imodoka zihenze mu gihugu cy’afurika y’epfo , aho yaje kumara umwaka wose nta mukunzi ariko ubu akaba ari mu rukundo n’Umusore uzwi nka King bae benshi bifuza kubona isura ariko byananiranye .
Ku mbuga nkoranyambaga za Zari akunze kugaragaza kenshi ko umukunzi we mushya adahwema kumuha impno zikomeye ziganjemo Imodoka nziza kandi zihenze harimo izo ubwo yasabwaga kurushinga nuwo mukunzi we yamuhaye Impano zirimo Imodoka za Bentley,Ferrari na Porsche ibintu abantu benshi batavuzeho rumwe bamwe ntibanahwemye kubwira zari ko yifotoreza ku modoka bakodesheje nawe yabasubije ko ntacyo umukunzi we amwima .
Bijya gucika rero ku munsi w’ejo uyu mugore yashyize amafoto y’inzu nziza ku mbuga nkoranyambaga ze aherekejwe n’ubutumwa bugaragza ko yamaze kuyigurirwa . Ibi ariko n’ubwo bigaragara bihora bisiga urujijo niba abo bombi, Zari na King Bae koko bakundana cyangwa se bari gushuka abantu ku mbuga nkoranyambaga dore ko no kuri iyi nzu nshya bigaragara ko yamuhaye atamugaragaza ndetse no ku yandi mafoto ajya agaragaza nta na rimwe arerekana isura y’uwo yita King Bae .
Source :pulselive.co.ke