Zari the Boss lady yacanye umubano n’abafite aho bahurira na Diamond kubera umukunzi we mushya Tanasha

Umunyamideli akaba n’umushabitsi, Zarinah Hassan ‘Zari The Boss Lady’ ntagicana uwaka n’abantu bose bafitanye isano n’umuryango wa Diamond kubera umukobwa witwa Tanasha.

Zari yatandukanye na Diamond ku wa 14 Gashyantare 2018, yasezeye uyu muhanzi avuga ko yari arambiwe kubaho mu buzima buhangayitse n’ibibazo byo gucana inyuma.

Akimara gutandukana na Diamond havuzwe ibibazo bitagira ingano hagati ye n’umuryango we kugeza ubwo yagiye ajya kure y’abavandimwe be bose ndetse kugeza ubu akaba yarabakuye mu bo akurikira n’abemerewe kureba ibintu bye[block] kuri Instagram.

Uyu mugore ngo yafashwe umwanzuro wo gukora block y’abantu bose bafitanye isano na Diamond nyuma y’uko yabonaga birirwa bakwirakwiza amafoto y’uyu muhanzi n’abakobwa bashya yari ahararanye na bo bakimara gutandukana.

Ikinyamakuru Ijumaa cyatangaje ko mu byateye Zari umujinya, ngo ni uburyo abavandimwe ba Diamond bari bamaze iminsi basakaza amafoto ye n’umukobwa mushya bahise bakundana witwa Lilian Kessy ‘Kim Nana’.

Zari ngo yashaririwe kurushaho ubwo Diamond yatangiye gukundana na Tanasha Donna ‘Zahara Zaire’. Ntiyishimiraga kubona amafoto y’uyu mukobwa wo muri Kenya na Diamond bamwe bayamwereka uko bwije n’uko bucyeye.

Umwe mu nshuti za hafi za Zari yabwiye iki kinyamakuru ati “Urabizi Zari afite imitekerereze nk’iy’abazungu, ntiyashatse guhita atandukana n’umuryango wabo ariko amaze kubona imyitwarire ya nyina wa Diamond na Esma[mushiki we] ko ishobora kumuteza ikibazo yakoze biriya[gukora block kuri Instagram]. Ni ukubera uburyo bari bafitanye ubumwe cyane n’umukunzi wa Diamond.”

Iki kinyamakuru cyashatse kuvugana na Diamond kuri iki kibazo ntiyabasha kwitaba telefone ye igendanwa. Mushiki we, Esma asanga ibyo Zari yakoze ari uburenganzira bwe ndetse ngo nta kibazo abibonamo.

Yagize ati “Twe ntabwo dushobora kwinjira mu rukundo rwa Diamond ariko turamushyigikiye hariya ari. Ubu akundana na Tanasha kandi turamushyigikiye.”Diamond na Tanasha bari mu bihe byiza muri iki gihe

Rommy Jones ari na we DJ wa Diamond, yavuze ko nta kibazo kirimo kuba Zari yarabakoreye block kuri Instagram, icyo bareba kugeza ubu ngo ni uko umuvandimwe wabo afite amahoro kugeza ubu.

Ati “Nta kibazo mbonamo kuba yarakoze block, icyo twe tureba ni ibyishimo bya Diamond, ibyo bindi nta gaciro bifite.”

Rommy Jones ariko yahakanye amakuru avuga ko Zari yakomanyirije Diamond amubuze kujya gusura abana babo muri Afurika y’Epfo. Ati “Ibyo byo ntibyashoboka kuko n’inzu Zari abamo ni iya Diamond.”

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *