
Ni umwe mu bagore bariye ubuzima, umubonye ari kumwe n’inshuti ze aba yishimye cyane nyamara imbere yarashize umutima kubera inkovu yatewe n’abagabo bagiye bamuhohotera mu buryo butandukanye, akubitwa, asambanywa, yandarikwa n’ibindi.
Yitwa Judith Heard Kantengwa, ni umunyamideli w’umwuga. Avuka kuri se w’umunyarwanda na nyina w’umugandekazi.
Ibi bihugu byombi yabibayemo igihe kinini cy’ubuzima bwe, ikinyarwanda arakivuga mu buryo butomoye ndetse ikigande n’icyongereza ni uko.
Judith Kantengwa wiyongereyo Heard nk’izina ry’uwo bashakanye, ni umunyamideli ukomeye wahagarariye Uganda mu bihugu bitandukanye anabiherwa ibihembo. Kuri ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
N’ubwo yamamaye mu kumurika imideli, ku rundi ruhande uyu mugore yarakomereketse bikomeye.
Mu 2013 kuri internet hakwirakwijwe amafoto ye yambaye ubusa Isi iramwota, byongera kuba mu 2018 icyo gihe anatabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano. Ubu ategereje kumva umwanzuro w’urukiko ushobora kuvamo imyaka ibiri y’igifungo.
Aherutse gutangaza ko ibihe bikomeye yaciyemo byigeze kumutera umutima wo kwiyambura ubuzima akava ku Isi ahitamo kujya muri Amerika asa n’uhunze amenyo y’abasetsi muri Uganda.
Kantengwa mu kiganiro yagiranye na BBC yiyemeje kuvuga ibyo yari yarahishe byose kugira ngo atinyure abandi bakobwa n’abagore barwaye ihohoterwa ribakorerwa.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 bwagaragaje ko 50% by’’igitsina gore bari hagati y’imyaka 15 na 49 bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ku byerekeye amafoto agaragaza ubwambure bwe, Kantengwa yavuze ko yakuwe muri telefone cyangwa mudasobwa bye byibwe. Yagiye yanga kubivugaho cyane ku bwo gutinya kuba uruvugo rw’abantu.
Yavuze ko yasanze kwanga kuvuga ari byo bibi kurushaho yiyemeza gutobora ibirimo byose akabishyira hanze ubundi akaba ‘umugore ubohotse,’ kandi ‘sinshaka kumara ubuzima bwanjye ngendana iki kibuye kiremereye’.
Yasambanyijwe n’uwo mu muryango we
Ibyo yibuka cyane ni uburyo se yajyaga akubita nyina, bituma yahukana atinya ko yazicwa n’inkoni za buri munsi. Ibi byatumye Kantengwa aza kuba mu Rwanda mu muryango wa se afite myaka umunani gusa.
Yarezwe na nyirakuru, nyuma y’aho se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo yari afite imyaka 15 yafashwe ku ngufu n’umwe mu bagize umuryango wo kwa se, mu ijoro ryabanjirije ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza ku buryo atanagikoze ahubwo yahisemo guhunga.
Ubuzima bukomeye i Nyamirambo
Nyuma gufatwa ku ngufu, Kantengwa ntiyagarutse mu rugo iwabo ahubwo yahisemo gushaka inzu yiberamo mu gace ka Nyamirambo.
Yinjiye mu itsinda ry’abaririmbyi baranabana akaba yarakundaga gusubiramo indirimbo z’umuhanzikazi wakanyujijeho Shania Twain.
Kantengwa arabyibuka neza ati “sinishyurwaga amafaranga, kwari ugushaka amaramuko gusa no kuba umwana mwiza mu baturanyi kugira ngo mbone ibishyimbo na capati. Icyo nabonaga nasangiraga n’abandi.”
Ku mwanya 17 yatangiye gukora mu kabari kakundwaga n’abagabo b’abakire n’ibyamamare, bari bamuzi “nk’ umugandekazi mwiza uvuga icyongereza.” Icyo gihe noneho yabashije kwikodeshereza icumbi ryiza.
Yasambanyijwe n’abasirikare babiri icya rimwe
Ubwo yakoraga muri ako kabari, hari umugore wamuganirije amubwira uburyo yamufasha kubona ubuzima bwiza.
Uyu mugore yamubwiye ko bagombaga kujya i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari guhura ‘n’umuntu mwiza ushobora kumwitaho’.
Kantengwa ati “Nari umukobwa muto, nashakaga kubona ubuzima bwiza, nkabona amafaranga umunsi umwe nkajya kwita ku muryango wanjye.”
Ijoro rye rya mbere ageze i Goma yagiye muri restaurant aho yari kumwe na wa mugore wamujyanye, inshuti ze na nyira yo. Nyuma yo kurya umugambi wari ukujya mu kabyiniro kari hafi aho.
Yashakaga kujyana n’abo bagore ariko baramubuza bamubwira ko agomba kuzana na nyiri iyo restaurant.
By’amaburakindi yarabyemeye noneho amenya ko bari abagore bakuze bari bazi impamvu bahamujyanye. Nta gushidikanya bari bamugurishije.
Mu kujya ku kabyiniro wa mugabo yaraharenze, Kantengwa abibonye amusaba guhagarara arabyanga maze amubwira ko atajyayo ahitamo guparika imodoka ahantu mu ikorosi.
Kantengwa ntiyigeze yinjira mu kabyiniro. Nyuma gato umuntu yamukubise ikintu mu mutwe yitura hasi ata ubwenge. Iyo ageze aha abara inkuru ye ntaba ashaka kubyibuka ku bw’igikomere byamusigiye.
Yakomeje agira ati “Ubwo nabyukaga imbunda yo mu bwoko bwa AK47 yari indi ku mutwe.” Yavuze ko abasirikare babiri bamusambanyije bamusimburanwaho barangije baramureka aragenda.
Yasubiye kuri Hotel yuzuye ibyondo anavirirana amaraso. Yaketse ko ba bagore bamuzanye bari “bishyuwe na nyiri restaurant”, ubundi bakamusiga.
Nyuma yo kuregera polisi abamufashe ku ngufu, Kantengwa yagarutse i Kigali, afite umugambi wo guhita ajya i Kampala gushakisha nyina n’umuvandimwe we no kugira ngo akomeza ashake ubuzima.
Yakundanye n’umukunzi w’inkanzi
Ku bw’ubufasha bw’umunyamahanga bari bahuriye mu kabyiniro i Goma, yabashije kongera kubona umuryango we.
Ati “Yarambwiye ati ‘nabonye umuvandimwe wawe, mama wawe, kandi bameze neza. Ndashaka ko uza i Kampala ukambera umukunzi’.”
Imico y’uyu mugabo yaramukuruye, ariko urwo rukundo yarufataga nko ‘gusimbukira mu muriro’ bitari uko yasambanyijwe cyane ahubwo umuriro w’umugabo wamwimariyemo.
Uyu mugabo wahawe amazina ya Max, yafashije Kantengwa mu buryo bw’amafaranga ariko akamufuhira bikomeye. Yari yaramubujije gusohoka batajyanye, amubuza gutunga telefoni cyangwa kugira akandi kazi.
Ati “Nagombaga kwemera amategeko ye, nta yandi mahitamo nari mfite.”
Uyu mugabo yamujyanaga gusura umuvandimwe we, bagasohokora mu restaurant, utubari n’utubyiniro bihenze ari naho yatangiye kumenyana n’abantu batandukanye barimo n’abanyamideli n’abafotora gusa bikababaza cyane umukunzi we.
Umunsi umwe yigeze gushaka kumurasira mu ruhame, ariko bageze mu rugo aramukubita cyane. Yahungiye ku muvandimwe we ariko wa mugabo asaba imbabazi barasubirana.
Ati “Nk’umukobwa muto uratekereza uti ‘ari kurwana kuko ankunda’. Iyo mbitekereje ubu ndavuga nti ‘wari umubano wuzuyemo guhohoterwa’.”
Yaje gutandukana burundu n’uyu mugabo nyuma y’aho aryamanye na mubyara wa Kantengwa.
Nyuma yo gutandukana na Max, Kantengwa yariruhukije. Yagiye kuba mu nzu yabanagamo n’abandi bakobwa b’inshuti ze bakundaga kujya kubyina kugeza i saa kumi n’imwe za mu gitondo. Muri icyo gihe yatangiye n’ibyo kumurika imideli.
Yahungiye ubwayi mu kigunda
Ubwo yari agize imyaka 19 yahuye n’umuzungu w’umunyamerika witwa Richard Heard wari ufite imyaka 54, aramubengukwa ndetse barakundana.
Uyu musaza wari wiboneye akanyogwe, yaramukundaga kandi agakunda n’umuryango we.
Nyina wa Kantengwa wari ubayeho mu buzima butari bwiza yamwitayeho, umuvandimwe we amwishyurira kaminuza, afasha umuryango wose.
Nyuma y’igihe kinini cyo gutotezwa n’umugabo, yumvise noneho aguye ahashashe. Ati “Nakururwaga n’uburyo yanyitagaho, ngira ubuzima bwiza n’amahoro nta mihangayiko.”
Kurongorwa n’umusaza w’umuzungu byatumye Kantengwa akomeza avugwa cyane, benshi bamuvuga nabi.
Ati “Naciriwe imanza, banyita umukunzi w’ifaranga, naribasiwe bikomeye.”
N’ubwo Kantengwa na Heard babyaranye abana batatu n’undi umwe bareraga, bafite inzu nziza n’imodoka, avuga ko nabwo yari ameze nk’uboshye kuko nabwo atamwemereraga gusohoka yijyanye cyangwa ngo yambare umwenda ashaka.
Ati “Nabagaho buri munsi ntashobora kwambara ikanzu nk’iyi kuko atayikunda, ntashobora kwandika icyo nshaka ku mbuga nkoranyambaga kuko atari kubikunda.”
Bamaranye imyaka 11 baratandukana ubu Kantengwa abayeho mu buzima bwe ashaka, ntawe umubuza uburenganzira bwe.
Asaba abagore guharanira agaciro kabo
Kantengwa yemeza ko abagore ku Isi hose bagihura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko bikaba akarusho muri Uganda kuko n’amategeko yaho asa n’abishyigikiye.
Avuga ko leta yifashishije itegeko rihana abakwirakwiza amashusho y’urukozasoni kugira ngo ihagarike abagore bambara imyenda migufi.
Kantengwa avuga ko ubukangurambaga bwa #MeToo bwakozwe n’abagore bagiye bahohoterwa bwatanze umusaruro kandi yizeye ko ashobora gutuma hari abandi bakobwa bavuga ibyababayeho.
Asaba abagore bose guhaguruka bagaharanira agaciro kabo bakwiye, bakarandura burundu ihohoterwa ribakorerwa.