Congo: Ikirunga cya Nyamulagira kiri kuruka

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (OVG), cyaraye gitangaje ko kuva ku Cyumweru gishize ikirunga cya Nyamulagira kiri kuruka.

Umuyobozi ushinzwe ubumenyi muri OVG, Charles Balagizi wemeje aya makuru, yavuze ko amashusho yafashwe na satelite yerekana ibikoma byasohotse muri kiriya kirunga bitemba ku buryo byari bimaze kugera ku ntera y’ibilometero birindwi.

Uyu yunzemo ko umuriro wagaragaye ku gasongero ka kiriya kirunga ari ingaruka z’iruka ryacyo.

Balagizi icyakora yavuze ko iri ruka ritari bugire ingaruka ku baturage b’Umujyi wa Goma uherereye mu bilometero bike uvuye kuri kiriya kirunga, kuko ibikoma byacyo biri kwerekeza mu gice giherereyemo Parike y’igihugu ya Virunga.

Nyamulagira ifite uburebure bwa metero 3,058; ikaba kimwe mu birunga bikiruka cyane ku Isi. Byibura kuva mu 1885 iki kirunga kimaze kuruka incuro zirenga 40.

Nyamulagira yaherukaga kuruka muri ku wa 23 Gicurasi 2021, gusa icyo gihe iruka ryayo nta byinshi ryangirije.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *