Urubyiruko rurenga miliyoni 1.4 rwasabye kujya mu gisirikare cya Koreya ya Ruguru

Guverinoma ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko urubyiruko rurenga miliyoni 1.4 rwasabye kwinjira cyangwa gusubira mu gisirikare, ngo ruzashobore gutabara igihugu mu gihe intambara ibashyamiranya na Koreya y’Epfo yaba yongeye kurota.

Ibiro Ntaramakuru byo muri Koreya ya Ruguru, KCNA byashyize hanze raporo irimo urubyiruko rwinshi rusinya inyandiko zisaba kwinjira mu gisirikare, gusa ntibigaragara neza aho bari bari.

KCNA yatangaje ko “Intambara niramuka itangiye Koreya y’Epfo izahita ihanagurwa ku ikarita y’Isi. Ubwo ishaka intambara natwe twifuza kuyirimbura.”

Ibyo kwinjira ku bwinshi by’urubyiruko bitangiye kuvugwa mu gihe Koreya ya Ruguru imaze iminsi ishinja Koreya y’Epfo kujugunya inyandiko zikwirakwiza icengezamatwara muri iki gihugu, ikoresheje drones ndetse Koreya ya Ruguru yahise isenya imihanda n’inzira ya gari ya moshi biri hafi y’umupaka.

Reuters ivuga ko Koreya ya Ruguru ikunda kuvuga iby’urubyiruko rwinjiye mu gisirikare ku bushake nyamara ari itegeko.

Mu 2023 na bwo iki gihugu cyatangaje ko abasore ibihumbi 800 bashakaga kwinjira mu gisirikare ku bushake ngo bazajye kurwana na Amerika.

Bibarwa ko Koreya ya Ruguru ifite abasirikare bari mu kazi miliyoni 1.28, n’Inkeragutabara zibarirwa mu bihumbi 600.

Bivugwa ko Koreya ya Ruguru yohereje ingabo ku rugamba mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine, nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire n’u Burusiya. Gusa iki gihugu cyavuze ko kizohereza itsinda ry’abasirikare b’abenjeniyeri bo gufasha ingabo z’u Burusiya mu gace ka Donetsk.

Amakuru ava muri Ukraine agaragaza ko mu Ukwakira hari ibitero byagabwe muri Donetsk aho u Burusiya bwigaruriye bihitana abasirikare batandatu ba Koreya ya Ruguru abandi batatu barakomereka.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *