Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024, Nyabugogo habereye impanuka ikomeye yahitanye umugenzi umwe wari utwawe ku igare.
Imodoka yo mu bwoko bwa Howo yavaga Gitikinyoni yerekeza Nyabugogo, igeze ku kiraro kiva Gatsata kijya Nyabugogo, muri ‘Feux rouge’, yagonze umunyonzi wavaga Gatsata yerekeza Nyabugogo.
Uyu munyonzi yari utwaye umugenzi. Umugenzi w’umudamu wari uri kuri iri gare yahise ahasiga ubuzima naho umunyonzi wari utwaye iryo gare arakomereka byoroheje, igare yari atwaye naryo rirangirika, Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatewe no kuba umushoferi ataringanije umuvuduko yatwariragaho bigatuma agonga iryo gare.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyo mpanuka yatewe no kuba umushoferi yiraye mu muhanda agatwarira ku muvuduko uri hejuru yirengagije ko uwo muhanda uba ugendwa na benshi.
Ati “Iryo gare ryariho abantu babiri umugenzi w’umudamu yahise yitaba Imana naho umunyonzi akomereka byoroheje byose byatewe nuko iyo modoka yari ifite umuvuduko mwinshi kandi aho hantu hari abantu benshi mu muhanda.”
SP Emmanuel Kayigi kandi yaboneyeho kongera kugira inama abashoferi batwara imodoka nini, kwirinda kubangamira abandi bitwaje ko ntacyo baba iyo bakoze impanuka.
Ati “Ikindi kigaragara kuri izi modoka nini zitwara ibintu ni ukutoroherana mu migendere bashaka gutunda inshuro nyinshi ibyo ziba ziri gupakira ikindi bagomba kwibuka n’uko ubuzima aribwo bwa mbere mu kubahiriza umutekano wo mu muhanda”.
Yakomeje agira ati “Kubahiriza amategeko ni ngombwa ariko abantu bakwiye kwirinda n’uburangare kuko usanga hari bakora impanuka bitewe no kurangarira mu bindi bintu”.
Uretse kandi kugendera ku muvuduko ukabije, SP Emmanuel Kayigi yongeye kwibutsa abashoferi bose kwirinda kuvugira kuri telefone igihe batwaye kuko ari kimwe mu bintu biteza impanuka.