Birasobanutse burya cya Kirangirire kiba kikina gusa, cyariye umwana imitsi, Cyangwe byose abishyize hanze.

Papa Cyangwe ashashe inzobe ashyira ukuri kose hanze ku bibazo bye na Rocky Kimomo, wahoze amubereye Sebuja nyamara amurya imitsi gusa.

Hari hashize imyaka itari munsi y’itatu umuraperi Abijuru  King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe atavuga rumwe ndetse adacana uwaka n’uwitwa Uwizeye Mark wamamaye nka Rocky Kimomo mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no mu mwuga wo gusobanura Firime.

Nyuma yo gukorana igihe kingana n’imyaka 3 bakaza gutandukana benshi badasobanukiwe impamvu nyirizina ibatanyije, Ndetse bagafata Papa Cyangwe nk’uwabigizemo uruhare, Bidasubirwaho ukuri kwamaze kumenyekana nyuma yo kubiva imuzi mu kiganiro yagiranye na Yago TV Show.

Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 3 Kanama 2024, Umuraperi Papa cyangwe mu kuri kwinshi yavuye imuzi ibibazo byose byabaye hagati y’impande zombie ndetse atangirira ku rugendo rwose uko rwatangiye, ibyo benshi batari banazi.

Nubwo benshi mu bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda bari bazi ko uwitwa Rocky na Label ye yitwa “Rocky Entertainment” aribo baremye uyu muraperi ndetse bakamugeza ku gasongero ariho uyu munsi wa none, Papa Cyangwe we yagaragaje ko byose yabyifashije ahubwo bo bari nk’inshuti zisanzwe ndetse ahubwo bamwungukiyeho byinshi birimo na Channel yinjiza agatubutse ya Rocky.

Papa Cyangwe yagaragaje mu buryo buziguye ko nta ruhare yagize mu itandukana rye n’ako gatsiko kayobowe na Rocky, Mu gihe bo basohoye itangazo ryavugaga ko yasezeye muri iyo Management ngo bitewe nuko abona nta bushobozi ifite bwo kumwitaho ndetse ko hari urwego asanga amaze kugeraho rubasumbye.

Uyu muraperi yagaragaje ko bajya gutandukana byaturutse ahanini ku isezerano ryo kumugurira imodoka yari yahawe ngo mu gihe yagombaga kuzuza Milliyoni ku ndirimbo “Bambe” ndetse akaza kubiharanira bigakunda nyamara Sebuja aho kubyishimira ngo anasohoze isezerano rye ahubwo agatangira kumwicaho gacye gacye.

Nubwo bakunze kwigaragaza nk’abana beza, Papa Cyangwe yagaragaje neza uburyo uwitwa Rocky atari umuntu mwiza ahubwo akunda inkoni yo kuyobora gusa no kuba yakwitwa umwami mu buryo bwose, Nyamara agira na za munyangire, Aha yavugaga nk’igihe yirukana uwitwa Babu Rwanda wari Manager w’abahanzi muri “Rocky Entertainment” amuziza kwushyuriza Papa Cyangwe imodoka yemerewe ndetse na nyuma yaho agategeka uwitwa Kadaffi Pro babanaga mu nzu ko batandukana burundu.

Nyuma y’ibyo ngo Rocky yaje gushyira Kadaffi mu bihano bihambaye amuziza ko yagiye muri Anniversaille ya Babu Rwanda ndetse Papa Cyangwe aza gusabira imbabazi Kadaffi yemererwa kugaruka mu gatsiko.

Nyuma yo gusakaza ibinyoma mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ariwe waremye uyu muraperi ndetse ko yamushoyemo amafaranga atagira ingano, Papa Cyangwe yatanze amashirakinyoma kuri byo, Maze atangaza ko kuva ku gihangano cya mbere cyazamuye izina rye “Ngaho” kugeza kuri EP yitwa “Staki” batandukaniyeho nta mafaranga ya Rocky arimo ko hafi ya byose Papa Cyangwe yabyikoreraga ahubwo bikitirirwa uwo wigize Umwami nta bwami ayoboye.

Papa Cyangwe agaragaza ko yikoreraga ibyagakozwe na Management ye birimo nko gusaba ubufatanye mu ndirimbo “Collaborations” ndetse bimugoye cyane ko atari yakamamaye ngo amenyane n’abahanzi bakomeye, Aha yagarutse kuri Collaborations zose yagize zirimo iya Juno Kizigenza yitwa “Ku Ntsutsu, Imbeba na Igor Mabano, Bambe na Social Mulla aba Sebuja bitaga ko ari inzimyi yarangiye ndetse n’iya Alyn Sano yabonye yabanje gushaka uwitwa Ariel Wayz bikanga nyamara uwo Sebuja yari yamubeshye ko baziranye atabima iyo Collaboration.

Papa Cyangwe watangaje byinshi tutavugira aha, yashimiye cyane abantu yita ko aribo bamufashije bya nyabyo aribo “Yago Pon Dat, Ishimwe Clement wa Kina Music, King Pazzo, Mama we ndetse n’abandi bari bamuri hafi muri icyo gihe.

Papa Cyangwe nyuma yo gusobanura buri kimwe cyaranze imikoranire ye na Rocky Entertainement yirirwaga imusebya nyuma yo gutandukana ishaka kumushyira hasi na cyane cyane mu gihe yari afite ibibazo byinshi birimo na Channel ye yari yibwe, yatangaje ko abasabira ku Mana ndetse ko ubu umujyanama we mushya muby’umuziki ari Imana.

Ni ikiganiro cyarangiye buri uwagikurikiranye yumvise neza ko buri kimwe kitiriwe Rocky mu bwamamare bwa Papa Cyangwe atariwe wabaga yabikoze ahubwo ari abandi ndetse na Papa Cyangwe ubwe, Ariko kubera uwo Sebuja yabaga amwubaha cyane akituriza ariko yaza kubona ko byarengereye agahitamo kwikorera ukwe wenyine.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *